RFL
Kigali

Seka Fest yatumiye abanyarwenya b'ibirangirire bagera ku 10 mu bitaramo bizamara icyumweru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2019 17:51
0


Umushyushyarugamba (MC) akaba n’Umunyamakuru wa Kiss Fm, Nkusi Arthur yemeje ko Iserukiramuco ry’urwenya Seka Fest ryatumiye ibirangirire 10 mu gusetsa mu bitaramo bazakorera i Kigali muri Werurwe uyu mwaka, bizamara icyumweru.



Ni ku nshuro ya mbere Seka Fest ihurije hamwe abanyarwenya bakomeye muri Afurika igiye kubera mu Rwanda. Nkusi Arthur uyobora Arthur Nation yabwiye INYARWANDA ko Seka Fest y’uyu mwaka izanye umwihariko w’ibitaramo bizamara icyumweru. Ashimangira ko itandukanye n’izabanje mu myaka ishize.

Ati “….Seka Fest y’uyu mwaka ifite umwihariko ugereranyije na ‘festival’ twakoze ubushize. Mbera na mbere iyi izamara iminsi irindwi, izatangira kuya 24 Werurwe isozwe kuya 31 Werurwe 2019.”

Yavuze ko muri Seka Fest baha urugari abanyarwenya bashya bakizamuka nk’umuco bakomeje. Yongeyeho ko benshi mu banyarwenya bashya bari kugaragara muri iyi minsi ari abavuye muri Seka Fest zabanje ndetse ko n’ubu bazabaha rugari bagamije guteza imbere uyu mwuga.

Michael amaze kuba icyamamare mu banyarwenya bo mu Rwanda.

Igitaramo cya mbere kizaba kuya 24 Werurwe 2019, kizakorwa na Michael Sengazi cyiswe ‘One man show’. Kuya 25 -29 Werurwe 2019 igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali muri ‘bus’ zitwara abantu. Umwaka ushize cyabaye umunsi umwe, ubu bizamara iminsi ine.

Nkusi yavuze ko kwongera iminsi byatewe n’uko bazajya bakorera kuri buri ‘ligne’ y’imodoka. Ati “Ubushize twabikoze umunsi umwe. Kuri iyi nshuro impamvu twabikoze gutya n’uko ubushize bisa nibyatuvunye…Icyo twakoze ubu ku munsi umwe tuzajya dukora ‘ligne’ imwe y’imodoka kugira ngo tudasondeka abantu. Ni ukuvuga ngo niba uyu munsi dukoze Kimoronko tuzaruhuka saa sita, hanyuma ku munsi ukurikiyeho dukomereze Remera n’ahandi.”

Kuya 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo kizahuriza hamwe abanyarwenya bo muri Uganda, Kenya n’ahandi, kizabera Gikondo Expo Ground. Abanyarwenya bazifashishwa ni Teacher Mpampire, Madrat&Chiko, Eddie Butita, Jaja Bruce, Akite. Aha ibirori bizayoborwa na Alex Muhangi. Arthur Nkusi avuga ko iki gitaramo kizanaririmbamo abahanzi batandukanye.

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 31 Werurwe hazaba harimo Basketmouth, Eric Omondi, Patrick Salvado, Seka rising stars( abanyarwenya bo muri Seka bakizamuka). Ibirori bizayoborwa na Arthur Nkusi.

Mu bitaramo bizabera muri Bus kwinjira ni ubuntu. Igitaramo cy’umwihariko kizakorwa na Michael kwinjira ni 5 000 Frw. Ibitaramo bya Comedy Store ni 5 000 Frw, ndetse n’ 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ku munsi wa nyuma w’ibitaramo kwinjira ni 10, 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni 20, 000 Frw. Ku muntu ushaka kwitabira ibitaramo byose yishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro akishyura 30,000Frw. 

Patrick Salvado afite izina rikomeye muri uyu mwuga.

Nkusi Arthur wateguye ibi bitaramo nawe azigaragaza.

Eric Omondi.

Basket Mouth.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND