RFL
Kigali

Seka Fest yazanye uburyo bw’ikoranabuhanga aho ugura itike ukayibona kuri E-mail

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2019 16:44
0


Icyumweru cyahariwe Urwenya i Kigali kizatangira kuya 24 kugera kuya 31 Werurwe 2019 ahazaba hakoraniye abanyarwenya b’amazina azwi muri uyu mwuga utembagaza benshi. Arthur Nation itegura ibitaramo bya Seka Fest yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga, aho ushaka kwitabira agura itike akoresheje telefoni ngendanwa akayihabwa kuri E-mail.



Ni ku nshuro ya mbere iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seka Fest’ ihurije hamwe abanyarwenya bakomeye muri Afurika igiye kubera mu Rwanda.

Yatumiye Basket Mouth w’imyaka 40 y’amavuko wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Patrick Salvado, Teacher Mpampire, Alex Muhangi bo muri Uganda n’abandi bo mu Rwanda.

Arthur Nkusi wateguye iserukiramuco ryo guseka ‘Seka Fest’ yabwiye INYARWANDA, ko ubu buryo babuzanye (www.itike.rw) bagamije gufasha abazitabira ibi bitaramo kugura amatike hakiri kare, ndetse ngo ni no mu rwego rwo kubafasha benshi kudata umwanya bagiye gushaka aho amatike agurishirizwa.

Yagize ati “Ubu buryo burizewe kuko umuntu ashyiramo imyirondoro ye yose. Ashyiramo amazina ye, nimero ya telefoni na E-mail ye. Impamvu bashyiramo nimero ya telefoni ni ukugira ngo tuze kumuhamagara.

“Iyo tubonye imyirondoro tumwoherereza E-mail tumubwira ko twabibonye. Dushobora kumuha itike kuri E-mail cyangwa se abishaka tukayimushyira aho ari, akishyura akoresheje uburyo bwose butandukanye.”

Yakomeje avuga ko ku munsi w’igitaramo amatike ari muri telefoni azajya acishwa mu cyuma kugira ngo barebe ko tike ari iyabo koko.

Basket Mouth niwe munyarwenya w'Imena watumiwe muri iri serukiramuco.

Kuya 24 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cya mbere kizakorwa na Michael Sengazi cyiswe ‘One man show’. Kuya 25 kugera kuya 29 Werurwe 2019, ibitaramo bizabera muri bisi zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali, kwinjira bizaba ari ubuntu.

Kuya 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cya Alex Muhangi n’itsinda rye The Comedy Store barimo Madrat&Chiko, Eddie Butita, Jaja Bruce, Akite.

Tariki 31 Werurwe 2019 hategerejwe igitaramo gikomeye kizakorwa na Basket Mouth, , Eric Omondi, Patrick Salvado, Seka rising stars( abanyarwenya bo muri Seka bakizamuka). Ibirori bizayoborwa na Arthur Nkusi.

KANDA HANO UGURE ITIKE

Kwinjira mu gitaramo kizakorwa na Michael bizaba ari ibihumbi bitanu (5 000 Frw). Kwinjira mu bitaramo bya Comedy Store ni 5 000 Frw,  10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 31 Werurwe, kizakorwa na Basket Mouth Ku munsi wa nyuma w’ibitaramo tariki 31 Werurwe 2019. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe. I mu gihe  mu myanya y’icyubahiro ari 20, 000 Frw.

Basket Mouth [Bright Okpotcha] azagera i Kigali kuya 29 Werurwe 2019.

Ku muntu umwe ushaka kwitabira ibi bitaramo byose asabwa kwishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro(VIP) akishyura 30,000Frw.

Ibiciro byo kwinjira mu cyumweru cy'urwenya byamaze gutangazwa.

Arthur Nkusi avuga ko kugura tike ukoresheje telefoni ukabona ubutumwa kuri E-mail babwizeye.

Ku rupapuro rwa mbere, usabwa imyirondoro yawe.

Ugahitamo ibitaramo uzitabira.

Ugashyiramo igiciro.

Ukohereza, bahita bakubwira ko itike yawe yabonetse.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND