RFL
Kigali

Selena Gomez yaciye igikuba atangaza ko yakoze ubukwe na Bill Murray w’imyaka 68

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2019 15:24
0


Umuririmbyi Selena Marie Gomez w’imyaka 26 y’amavuko yatunguranye atangaza ko yamaze gukora ubukwe n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika Bill Murray w’imyaka 68 y’amavuko, yemeza ko amwuzuza.



Gomez mu cyumweru gishize yatambutse ku itapi itukura ari kumwe na Bill Murray mu birori by’iserukiramuco rya sinema ‘Cannes Film Festival’ byabereye mu Bufaransa. Selena Gomez na Billy ni abakinnyi bibanze muri filime ‘The Dead Don’t Die’ yerekanwe muri ‘Cannes Film Festival. 

Amafoto yafashwe yasakajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa ari mu bihe byiza n’umukinnyi wa filime, Bill Murray. Hari amwe mu mafoto agaragaza Selena Gomez yongorerwa na Bill byanatumye benshi bibaza icyo yamubwiraga.

Selena yanditse kuruta rwa instagram, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019, amara amatsiko abibajije ibyo yaganiraga na Bill Murray w’imyaka 66. Yanditse avuga ko yavuye ku isoko ry’abarambagizwa, yemeza ko yamaze gukora ubukwe na Bill kandi ko abyishimiye. 

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere nitabira ibirori bya Cannes! Ntewe ishema no kuba ndi umwe mu bagize uruhare muri iyi filime nahuriyemo na Jim ndetse n’abandi bakinnyi. Ikindi nababwira n’uko Bill Murray nanjye twamaze gukora ubukwe,” Aganira na Vanity Fair, Billy yavuze ko yiyumvamo Selena Gomez ndetse ko ari ‘umwana mwiza’ yishimira imiterere ye n’uburyo agaragaramo.  

Hibajijwe icyo Billy yabwiraga Selena Gomez

Nyuma yo kumenyesha ko yarushinganye na Billy, abafana be bamwandikiye bamubwira ko igihe cyari kigeze kugira ngo yiyibagize agahinda yatewe n’umuhanzi Justin Bieber.

Selena Gomez na Justin Bieber bakanyujijeho mu rukundo. Bakundanye mu 2011 bashwana mu 2014. Nyuma yo gutandukana Selena yagiye mu rukundo na The Weeknd wo muri Canada nawe baza gushwana. Yavuzwe mu rukundo n'abasore batandukanye nyuma aza gufatwa n'indwara y'agahinda gakabije.

Selena Gomez w’imyaka 26 y’amavuko ni umunya-Amerika w’umuririmbyi, umukinnyi wa filime akaba na ‘producer’. Bill Murray w’imyaka 68 we afite izina rikomeye mu bakinnyi ba filime, akaba n’umunyarwenya ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.  

Yamenyekanye birushijeho binyuze muri filime ‘Saturday Night Live’ yatumye yegukanye igihembo Emmy Award. Ibinyamakuru bitandukanye byifurije ishya n’ihirwe urugo rwa Selena na Bill bongeraho bati ‘niba atari ibihuha’.

Selena Gomez yatangaje ko yarushinze na Billy

Abafana be bamubwiye ko ari byiza kuko yateye intambwe yiyibagiza agahinda yatewe na Justin Bieber

Selena Gomez na Bill bagiranye ibihe byiza mu birori 'Canes Film Festival'

Selena Gomez yavuze ko Bill amwuzuza

Selena yanakundanye na The Weeknd





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND