RFL
Kigali

Senderi Hit yaririmbye mu gitaramo ‘Gakondo iwacu’, ahigura umuhigo atanga inzoga ku buntu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/02/2019 5:36
0


Umuririmbyi Nzaramba Eric Senderi [International Hit] yakoze igitaramo gikomeye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ahitwa “Bauhus VIP” aho yahiguye umuhigo agatanga inzoga ku buntu ku bantu babashije kubyina no kwizihirwa bakamwemeza.



Iki gitaramo cyiswe “Gakondo Iwacu” cyabereye mu kabari “Bauhus VIP” mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 gisozwa mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019. Cyarimo benshi bayobotswe na manyinya bagiye baragaza kubyina no kwizihirwa bidasanzwe.

Iki gitaramo cyaririmbyemo itsinda ry’abanyamuziki gakondo “Inkesha’ baririmbye nyinshi mu ndirimbo za karahanyuze bicurangira, abari muri aka kabari bagaragaza ko bari bakumbuye izi ndirimbo.

Senderi imbere y'abafana be abaririmbira.

Senderi yaririmbye yegerejwe ikaziya ya Mtuzig ntoya. Yaririmbaga asaba abafana n’abandi bari bakoraniye muri aka kabiri kugaragaza ko bari kumwe nawe mu ndirimbo aririmba, ubundi abarushije abandi akagenda abahereza inzoga. Yavugaga ko yishimiye kubataramira akongeraho ko umutekano ari ntamakemwa mu Rwanda.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu bihe byo hambere na n’ubu, izo yahimbiye urugamba rwo kubohora igihugu, urugendo rw’iterambere n’izindi. Yaririmbye indirimbo “Tuzarwubaka”, “Bugacya”, “Ibidakwiriye’ n’izindi nyinshi zahagurukije benshi.

Bahaus Bar Senderi yataramiyemo iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos ifite akabyiniro kagezweho katashywe bwa mbere ku munsi wa St Valentin mu gitaramo cyaririmbwemo na Bruce Melody.


Iki gitaramo cyaririmbyemo itorero 'Inkesha'.

Senderi yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro.

Abafana bizihiwe.


AMAFOTO: Waniggapictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND