RFL
Kigali

Senegal: Ismaël Lô, Dj Princess Flor, Intayoberana n’abandi bazatarama mu Iserukiramuco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2019 20:07
0


Umunya-Senegal rurangiranwa mu muziki muri Afurika, Ismaël Lô azaririmba mu Iserukiramcuo rya ‘Festival des Arts, D’est en Ouest’ rizabera muri Radisson Blu Hotel azahuriramo n’Itorero Intayoberana ryo mu Rwanda n’abandi.



Iri serukiramuco ryateguwe n’abanyarwanda baba muri Senegal rigamije ubusabane hagati y’abanyarwanda n’abanya-Senegal. Rizaba kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, guhera saa moya z’umugoroba (19H:00’), mu Mujyi wa Dakar muri Senegal.

Ni igitaramo kizabanzirizwa n’umusangiro ndetse no kwerekana imyambaro yahanzwe. Mu batumiwe harimo inzu y’umunyamideli Moshions [Moses Turahirwa], Inkanda House, Karssh Collections, Emma Sytle [Senegal] n’abandi. 

Iri serukiramuco rizasozwa n’igitaramo kizaririmbamo Ismael Lo wakunzwe mu ndirimbo ‘Tajabone’ ndetse n’Itorero Intayoberana rizerekana umuco w’u Rwanda.

Kayigemera Sangwa Aline Umuyobozi w’iri torero yabwiye INYARWANDA, ko biteguye kwerekana umuco w’u Rwanda. 

Yagize ati “Twiteguye gutaramira abazitabira iserukiramuco neza! Abanyarwanda tuzabakumbuza imbyino n’indirimbo by’iwabo bakumbuye.”

Yungamo ati “Aba-Senegalais nabo tuzabakundisha iby’iwacu cyane ko ari nayo ntego yacu igira iti “Intayoberana turashaka ko umuco wacu usakara ku isi. Tuzaseruka turi Intayoberana nkuru arizo Ibirezi n’Amasonga.”  

Mu rwego rwo gususurutsa kandi benshi muri iki gitaramo hanatumiwe Hilde Flora Nyilimbabazi [Dj Princess Flora] umunyarwandakazi wavomye ubumenyi mu kuvangavanga umuziki kandi ugezweho. Yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Kigali Summer Fest cyabaye kuwa 27 Nyakanga 2019.

Dj Princess Flor abarizwa i Burayi. Ismael Lo yavukiye mu Mujyi wa Dogondoutchi muri Niger, kuwa 30 Nzeri 1956 avuka kuri Se w’umunya-Senegal na nyina w’umunya-Nigeria. 

Ni umunyamuziki w’umukinnyi wa filime washyize imbere gukora injyana nka Worldbeat, Mbalax, Afro-Pop, World Music n’indi. Izina rye ryamenyekanye guhera mu mwaka wa 1970 anyura muri ‘Label’ nka Barclay Records, Mango na Syllart Records. Yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Kigali Up.

Ismael Lo azaririmbira muri Senegal

Dj Princess Flora azavanga umuziki mu gitaramo kigamije ubusabane hagati y'abanyarwanda n'abanya-Senegal


ISMAEL LO WAKUNZWE MU NDIRIMBO 'TAJABONE' ATEGEREJWE I KIGALI MU GITARAMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND