RFL
Kigali

MU MAFOTO: Rayon Sports yakomeje inzira igana ku gikombe inyagira Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2019 16:43
1


Rayon Sports yakomeje kwizera igikombe cya shampiyona 2018-2019 itsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 17/05/2019.



Muri uyu mukino, Mugenzi Cedric Ramires wa Musanze FC wanakinnye muri Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 45’ mbere y’uko Manzi Thierry (48’) yishyura. Sarpong Michael yaje kongeramo igitego ku munota wa 58’ bityo Manishimwe Djabel atsinda agashyingura cumu ku munota wa 67’ w’umukino. Rayon Sports irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 66 mu mikino 28 mu gihe APR FC ari iya kabiri n’amanota 62 mu mikino 27 imaze gukina.


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira abafana


Abafana ba Rayon Sports

Mu gusimbuza, Musanze FC bakuyemo abakinnyi barimo; Niyonkuru Ramdhan, Mugenzi Cedric na Hakizimana Francois bashyiramo Gikamba Ismael, Tuyisenge Pekeake na Imurora Japhet. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Mudeyi Suleiman yasimbuye Ulimwengu Jules naho Mugisha Gilbert asimbura Habimana Hussein.


Mugenzi Cedric yafunguye amazamu

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Irambona Eric Gisa 17, Manzi Thigerry (C,4), Habimana Hussein Eto,o 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Donkor Prosper Kuka 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Manishimwe Djabel 10, Ulimwengu Jules 7 na Michael Sarpong 19.


Musanze FC XI: Shema Innocent (GK,42), Mbonyingabo Regis 25, Fiston Munezero 19, Francois Hakizimana (C,3), Obed Harerimana 21, Mugenzi Cedric Ramires 22, Kikunda Musombwa Patrick Kaburuta 4, Frank Barirengako 6, Kambale Salita Gentil 9, Jean Dushimumugenzi 24, Ramadhan Niyinkuru Boateng 8


Ulimwengu Jules ku mupira


Sarpong Michael ku mupira


Harerimana Obed myugariro wa Musanze FC







Ulimwengu Jules (7) ashaka inzira mu bakinnyi ba Musanze FC


Irambona Eric Gisa umukinnyi umaze kwemeza abafana mu bijyanye no kurengura umupira


Irambona Eric Gisa agera hasi


Mbonyingabo Regis myugariro wa FC Musanze akaba na murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy


Mbonyingabo Regis (24) na Irambona Eric Gisa (17)


Manzi Thierry (4) na Niyonkuru Ramadhan (8)


Kambale Salita (9) ashaka igitego


Kambale Salita Gentil (9) yahoze muri Rayon Sports


Mutsinzi Ange Jimmy (5) ahanganye na Kikunda Musombwa Patrick (4)



Mudeyi Suleiman (13) yagiye mu kibuga asimbuye Ulimwengu Jules







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy4 years ago
    Icyo nisabira umutoza was rayon sport nuko yajya atubanzirizamo julibert nuko pass ze zirindwa mubi pe!





Inyarwanda BACKGROUND