RFL
Kigali

Shaddy Boo yasubije abamwita ‘indaya’, yemera ko ari 'Slay queen' anakomoza ku byo kurushinga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2019 13:31
0


Rurangiranwa mu Rwanda ku mbuga nkoranyamaga Mbabazi Shadia waryubatse nka Shaddy Boo yatangaje ko atari indaya ahubwo ko ababivuga baba bagamije gucuruza no kungukira ku izina rye. Yavuze ko akazi atari ukwicara mu biro, umuziki, gucuruza n’ibindi ahubwo ngo buri wese yaciye umuvuno we.



Shaddy Boo avuga ko yayobotse gukoresha imbuga nkoranyambga 2014-2015. Yemeza ko mu bihe bitandukanye yagiye ahundagazwaho  ibitutsi biturutse ku mafoto n’amashusho azunguza ikibuno akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Avuga ko ibyo byose yagiye abitera umugongo atumbira ubucuruzi yifashishije telefoni ye agaterwa ishema no kuba abana be babiri bahuje Se bamubwira ko yambaye neza, kandi ngo nawe iyo yirebye mu indorerwamu abona ari mwiza, akanzura gusohoka.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio yabajijwe n’umwe mu bari bakurikiye iyi Radio niba anezezwa n’ibivugwa y’uko ahagaragariye abakobwa bicuruza (indaya) ndetse n’uko yiyakira iyo abonye avugwa ahantu hatandukanye.

Shaddy Boo yasubije ko amafato ashyira hanze hari abarengera bagatekereza ibyo atashatse kuvuga. Yongeraho ko ibyo akora atabyiyamamajemo nk’indaya, ahubwo ngo itangazamakuru n’abandi barabikabiriza ahanini bagamije inyungu zabo bwite.

Ati “Simbizi! Ntabwo niyamamaje ko ndi indaya cyangwa iki. Amafoto nagiye nshyiraho sinzi uburyo babibonamo ariko bagira uko babitekereza birenze. Urumva kugira ngo wenda hari igihe abanyamakuru kugira ngo inkuru zabo zikundwe cyangwa zigurishwe bakavugaho amagambo mabi, bagusebya.”

Shaddy Boo avuga ko akeneye kwita ku bana yabyaranye na Meddy Saleh.

Ngo ntiyiteguye gusubiza buri wese amuvuga nabi kuko azi agaciro ke. Yahamije ko ari ‘slay queen’ n’ubwo hari benshi babyiyitirira bakabikora mu buryo butari bwo.  Ati “ Ntabwo navuga ko ntari ‘slay’ bitewe n’uko burya iyo ugiye ‘like’ ukiyerekana wasireyinze wambaye neza ‘you know’ ibintu byose ukabishyira hanze ‘I don’t know’ sinavuga byose uba uri gusireyinga. Ntabwo njya numva ikibi kirimo….

Ngo amafoto yamamaza ibikorwa bitandukanye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amwinjiriza akayabo.  Yavuze ko kugira ngo yamamarize umuntu ku isaha imwe bisaba nibura ibihumbi 500. Ngo akunda kugirana amasezerano na benshi, akabamamariza ku isaha, ku cyumweru, ku kwezi... 

Yagize ati “Biterwa n’icyo umuntu ashaka kwamamaza, ku isaha, mu cyumweru, cyangwa mu mezi, nko ku isaha hari igihe nca nk’ibihumbi 500 ngapositinga,”

Abajijwe ku bijyanye n’imyambarire ye itavugwaho rumwe, yasubije ko anyurwa no kumva abana be bamubwira ko yambaye neza.  Ati “Iyo nambaye abana banjye bambwiye ngo mama wambaye neza uri mwiza, nange nkireba nkavuga nti waoo Shaddy uraberewe abandi niyo bantuka bingana iki ntabwo mbyitaho”.

Avuga arajwe ishinga no gukorera amafaranga adakeneye kwicara mu rugo rw’umugabo, ikindi ngo akeneye no kwita ku bana be kuko na bo bamukeneye.

Ati “Abana banjye barankeneye ibyo kumbwira ngo ndajya kwicara mu rugo, urabizi ntabwo bigezweho iki gihe ugomba gukora nibinaba umugabo n’ aza azamenye ko hari aho nigejeje yasanze anticaye ntabyo ngombwa kunyicaza”

Yashimangiye ko adafite umukunzi kuko akenye gukora akazahuza n’umugabo nawe hari icyo yigejejeho. Ati ‘Nta mukunzi mfite, ndimo gukorera amafaranga…Ntabwo ari ibintu ntekerezaho cyangwa ngo mbihe umwanya,”

Shaddy Boo ngo ntahakana ko atari 'slay queen'.

Shaddy Boo yabaye kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND