RFL
Kigali

Shaddyboo yanywereye itabi rizwi nka ‘Shisha’ muri Uganda, abyinira Ali Kiba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2019 15:30
0


Kizigenza ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo, yasakaje amashusho y’inkurikirane ku rubuga rwa instagram rwe amugaragaza anywera itabi rizwi nka ‘Shisha’ mu gihugu cya Uganda mu kabyiniro yahuriyemo n’umuhanzi w’umunya-Tanzania, Ali Kiba yabyiniye.



Ku wa 15 Ukuboza 2019 Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje ko itabi rizwi nka ‘Shisha’ ritemewe ku butuka bw'u Rwanda. Ni itabi rikunze kugaragara henshi mu tubyiniro, abenshi baryishimira bitewe n’impumuro yaryo. Ariko kandi rigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Shaddyboo na Ali Kiba uri mu bahanzi bubashywe mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu birori bizwi nka ‘Meet and Great’ mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2019. Ni ibirori bihuza abanyabirori, ibyamamare n’abandi bisanzuye ku bisindisha.

Ni kimwe mu birori byo muri Uganda bigira umubare munini w’ababyitabira. Ali Kiba yari umushyitsi w’Imena muri ibi birori ni mu gihe Shaddyboo ari we wari ubiyoboye ‘Host’ afatanyije n’uwitwa Urban Ratibu.

Kwinjira muri ibi birori byabereye ‘Starbucks Bar Restaurant and Car wash’ byari ibihumbi 50 by’amashilingi ya Uganda. Shaddyboo mbere yo kwitabira ibirori yabanjye kunyura muri ‘saloon’ bamukoraho riraka! Yabivangaga no gusoma ku ‘mutobe’ ari nako afatwa amashusho n’amafoto.

Shaddyboo yabanje kwimeza neza mbere yo kwitabira ibirori

Avuye muri ‘saloon’ yerekanye ikanzu nziza igaragaza amatako yo gusohokana yari yambaye, imirimbo y’ubwiza yatambirije ku mubiri, inkweto ndende n’ibindi akabivanga no kubyina zimwe mu ndirimbo yihitiyemo.

Yinjiye mu kindi cyumba aharimo umuziki wirangira mu ngoma z’amatwi arabyina ari nako afatwa amashusho. Yerekanye kandi andi mashusho amugaragaza ageze ahabereye ibirori.

Yahagaze ari mu mudoko y’igiciro acungiwe umutekano iruhande rw’imodoka yagendeyemo hari umusirikare wa Uganda wari ufite imbunda. Uyu mugore yinjiye mu kabyiniro afatwa amashusho n’amafoto n’itangazamakuru ryari ryabukereye.

Shaddyboo yinjiriye ahari Ali Kiba n’abandi biteretse ‘inzoga’ z’amako yose agaragara afashe ikirahure kirimo inzoga. Atigisa ikibuno imbere ya Ali Kiba wagaragaje ko yanyuzwe n’umunyarwandakazi bahuriye mu kabyiniro.

Agaragara kandi atumura ‘shisha’ akerekeza umwotsi mu kirere. Mu gihe cy’iminota mike uyu munyamideli abyinana n’umwe mu ba-Dj b’aka kabyiniro humvikanyemo indirimbo y’umuhanzi Meddy.

Shaddyboo azwiho gutoranya neza umwenda wo gusohokana

Uyu munyamideli yabyinanye n'umwe mu ba-Dj's


Yagaragaje ibyishimo byo gusohokera muri Uganda

Shaddyboo atumura itabi rizwi nka 'Shisha'

Ali Kiba yabyiniwe na Shaddyboo

Muri ibi birori ntiyatanaga no gusoma ku 'mutobe'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND