RFL
Kigali

Shafty Ntwali yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Rwana’ yakoranye na Khalfan-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2019 17:37
0


Umuraperi Shafty Ntwali yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Rwana’ yafatanyije n’umuraperi Khalfan, anatangaza ko yifuza kuzahatana mu irushanwa ryambere mu gihugu cyiswe ‘Primus Guma Guma Super Star’.



Muri iyi ndirimbo bise ‘Rwanda’ Ntwali na Khalfan banyujije ubutumwa bwumvikanisha ko ‘kugirango ugire icyo ubona ugomba kurwana intambara y’ubuzima’. Yabwiye INYARWANDA, ko akomeje kwagura ibikorwa by’umuziki we aho yiteguye no kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Avuga ahawe amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa yahatana n’abandi kuko yiyumvamo ubushobozi.Yagize ati “Bisaba kwiyuha icyuya ugakora cyane. Ii ndirimbo rero ‘Rwana’ ikubiyemo ubutumwa busaba buri wese gukora cyane akarwana n’ubuzima akarwana n’ibimunaniza kugirango ugere ahirengeye twese twifuza kugera kandi twese nisezerano dufite gusa riba ritoroshye gusohoza…

Ndifuza kujya muri Primus Guma Guma Super Star kandi nziko abayitegura babyumva bazadufasha bagaha abahanzi bo muntara amahirwe.”

‘Rwana’ n’indirimbo y’umuhanzi Shafty Ntwali afatanyije n’umuraperi Khalfan. Yakozwe na Producer Leonce Beatz usanzwe amukorera mu karere ka Rubavu ari naho avuka.

Umuraperi Khalfan

Ntwali washyize hanze indirimbo 'Rwana'.

Produce Leonce wakoze iyi ndirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RWANA' YA NTWALI NA KHALFAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND