RFL
Kigali

Sports Room: Shampiyona gukinwa nta bafana ku bibuga! Amakipe atunzwe n'abafana arabaho ate? - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/11/2020 20:06
0


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda irabura ukwezi kumwe ngo itangire, birashoboka ko mu mizo yayo ya mbere izakinwa nta bafana bari ku bibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, amakipe atunzwe n'abafana arabaho ate?.



Amakipe menshi muri shampiyona y'u Rwanda yagobokwaga n'amafaranga yinjizaga ku bibuga, agahemba abakinnyi ndetse akanakuramo ibyangombwa bakenera mu kazi kabo ka buri munsi. Hari impungenge zikomeye ku mibereho y'amakipe atunzwe n'abafana mu gihe batazaba bemerewe kwinjira ku bibuga.

Kimwe mu bisubizo biri hafi cyane ni uko n'ubundi abafana bazakomeza gushyigikira ikipe bafana mu buryo butandukanye burimo koheereza inkunga ukoresheje uburyo bw'akanyenyeri bwashyizweho n'amakipe atandukanye ndetse no gutanga inkunga yabo binyuze mu matsinda y'abafana babarizwamo.

Gusa nubwo bishoboka, hari impungenge kuba bitazagira aho bikora ugereranyije n'amafaranga ikipe yasaruraga ku mukino yabaga yakiriye bikaba akarusho ku mikino irimo APR FC na Rayon Sports.

Mu gushaka kumenya uko amakipe atunzwe n'abafana yiteguye guhangana n'iki kibazo, mu kiganiro Sports Room, twaganiriye na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ndetse n'Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'abakinnyi ba Mukura Victory Sports, Gasana Jerome, baduha ishusho y'uburyo bazahangana n'iki kibazo, banatanga n'inama y'uburyo amakipe akwiye kukitwaramo.

KANDA HANO WUMVE UKO AMAKIPE ATUNZWE N'ABAFANA AZABAHO MU GIHE BATAZEMERERWA KWINJIRA KU BIBUGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND