RFL
Kigali

Shanitah na Anastasie mu bakobwa 15 bazajya muri 'Boot Camp' ya Miss Supranational Rwanda 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2019 7:24
1


Akanama Nkemurampaka kagizwe n'abantu bane kemeje bidasubirwaho abakobwa 15 bajya mu mwiherero (Boot Camp) wa Miss Supranational Rwanda 2019 guhera kuri uyu wa 03 Nzeli kugera kuya 09 Nzeli 2019.



Ni mu burori bikomeye byabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu bisozwa saa saba n'iminota micye kuri iki cyumweru tariki 01 Nzeli 2019. Byabereye kuri Century Park Nyarutarama byitabirwa n'inshuti n'abavandimwe b'abakobwa bahatanira ikamba ; buri umwe yari afite uwo ashyigikiye.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Simbi Sabrina wabaye Miss Personality muri Miss Supranational 2012, Mucyo Christelle [Umukozi muri kompanyi KS Ltd], Danny Kwizera [Umuyobozi wa Uno Fashion] na Sunday Justin [Umuyobozi wa Gitenge Fashion akaba n'Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane].

Abakobwa batanu bakomeje muri iri rushanwa babicyesha kuba bafite amajwi menshi y'ababatoye binyuze kuri SMS ni: Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette,  Gihozo Alda na Umwali Sandrine [Niwe wa Mbere mu majwi].

Abakobwa 10 biyongereye kuri aba batanu ni: Umufite Anipha afite amanota 70,127%; Igiraneza Ndekwe Paulette n'amajwi 70%, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah 79,5%,  Umutoniwase Anastasie 81, 75%, Umulisa Divine 79, 75%, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace na Umwali Bella.

Abakobwa batanu basezerewe ntiborohewe no gusezera kuri bagenzi babo

Imbere y’Akanama Nkemurampaka buri mukobwa yabajijwe inzozi ze, icyo atekereza kucyakorwa mu guhangana n’inda ziterwa abangavu, uwo ari we n’ibindi. Uwase Aisha uri mu babonye itike yo gukomeza yabwiye INYARWANDA ko yari afite ubwoba mbere y’uko batangaza abakomeza mu irushanwa.

Yavuze ko agiye kurushaho kwitegura kugira ngo azegukane ikamba. Ati “Nari mfite ubwoba mbere ariko ubu ndanezerewe. Ngiye gukomeza imyiteguro Imana nimfasha nzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda.”

Sunday Justin umwe mu bari mu Kanama Nkemurampaka, yabwiye INYARWANDA ko bitari byoroshye guhitamo abakobwa 15 bakomeza ariko ko we na bagenzi be bahuje imbaraga bahitamo abakobwa bakwiye gukomeza.

Yavuze ko mu byo bashingiyeho hari uburyo umukobwa yasubije, uko yagaragaraga, uko yasobanuye umushinga we n’ibitekerezo yatanze kuri buri ngingo yose yabajijweho n’Akanama Nkemurampaka.

Biteganyijwe ko ‘Boot camp’ izabera La Palisse Nyandungu, guhera  kuya 03 Nzeli isozwe kuya 08 Nzeli. Abakobwa bose bazataha kuya 09 Nzeli 2019.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azemenyekana ku wa 09 Nzeri 2019 mu birori bizabera muri Serena Hotel.

Kwinjira muri uyu muhango ni amafaranga 10,000 Frw mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw. Ni mu gihe ameza y’abantu umunani ari 150,000 Frw.

Ushobora kugura itike yo kwinjira muri ibi birori wifashishe uburyo bwa Mobile Money ugakoresha code ya 33 31 01. Ukanda *182*8*1*333101*Amafaranga#

Umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw, anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland, mu Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere azahabwa 500,000 Frw, Igisonga cya kabiri ahembwe 300,000 Frw.

Abakobwa 20 mbere y'uko bavamo 15 bajya muri 'Boot camp'

Abakobwa batanu bakomeje babicyesha amajwi menshi bagize ku itora ryo kuri SMS

Akanama Nkemurampaka: Uhereye ibumoso ni Miss Simbi Sabrina, Sunday Justin, Mucyo Christelle na Danny Kwizera

Umuhanzi wasusurukije ibi biror

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane4 years ago
    Bose barashoboye gusa number12 niwe urikwiye





Inyarwanda BACKGROUND