RFL
Kigali

Sherrie Silver yahishuye ko ahorana inzozi zo kuzabyinira Umwamikazi w’u Bwongereza anatangaza abahanzi nyarwanda akunda cyane

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2019 21:31
1


Umunyarwandakazi w’umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver, yatangaje ko ahorana inzozi zo kuzabyinira Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth.



Sherrie Silver agiye kumara icyumweru mu Rwanda. Ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo ‘Kwita Izina’ cyabaye ku wa 06 Nzeli 2019. Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeli 2019, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel.

Yavuze ko hari byinshi amaze kugeraho mu rugendo rwo kubyinira ibyamamare ariko kandi ngo ahorana inzozi zo kuzabyinira Umwamikazi w’u Bwongereza.

Yakomeje avuga ko yishimira intambwe atera buri munsi mu mwuga we ashimangira ko kubigeraho abiharanira iteka ku buryo igihe cye kinini agiharira imyitozo. Ati « …Nkora imyitozo kenshi mbiha umwanya wanjye uhagije sinjya ndambirwa. »  

Uyu mubyinnyi uherutse kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ‘mituelle de sante’ abagera 1,000, avuga ko akunda muzika nyarwanda kandi ko muri iki gihe yiyumvamo umuhanzi The Ben, Meddy ndetse na Buravan ubarizwa muri New Level.

Aba uko ari batatu avuga ko nta n’umwe arutisha undi. Yagize ati « Ndabakunda cyane ndi mu modoka yanjye isigayemo umwanya umwe kandi bo ari batatu. Nta n’umwe nasiga umwe yakwicara hejuru y’undi [Akubita agatwenge]. » 

Sherrie Silver yavuye mu Rwanda afite imyaka itanu ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwamamare bwe abucyesha kubyina ; isura ye igaragara mu mashusho y’indirimbo ‘This is America’ ya Childish Gambino yatwaye ibihembo bikomeye.

Sherrie avuga ko afite inzozi zo kuzabyinira Umwamikazi w'u Bwongereza

Umwanditsi: Neza Valens-Inyarwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha.yussouf4 years ago
    Komez.inzozi.zawe.kandi.iman.ikurihaf.kbx.thax





Inyarwanda BACKGROUND