RFL
Kigali

Shizzo wakiriwe nk’umwami i Bugoyi yamuritse album ya gatatu ‘The Home Coming’ mu gitaramo cyitabiriwe cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2018 20:05
0


Umuraperi Shizzo uri kubarizwa mu Rwanda mu karere ka Rubavu nyuma y’imyaka 10 yari amaze muri Amerika, yamuritse album ye ya gatatu mu gitaramo cyitabiriwe cyane.



Shizzo

Hakozwe ibirori bikomeye mu kwakira Shizzo

Iki gitaramo cya Shizzo cyabaye tariki 29/12/2018 kibera i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ari naho Shizzo aturuka nk'uko benshi bamaze kubimenya, gusa we ahita BUGOYIWOOD. Shizzo yari yatumiye bamwe mu bahanzi bakomeye nka BullDogg, Young Grace, Aristide, Ben Adolphe n'abandi.

Shizzo

Umuraperi Bulldogg yaririmbye muri iki gitaramo

Ishimwe Agappe wamamaye nka Shizzo yageze mu Rwanda tariki 08 Ukuboza 2018 nyuma y’imyaka 10 yari amaze muri Amerika. Yakoze iki gitaramo nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo nshya yise I’m back. Ni nyuma kandi y’iminsi micye yitabiriye igitaramo Christmass Celebrities Party cya The Mane cyabereye mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya Noheli tariki 25/12/2018.

Shizzo

Bamwe mu bari muri iki gitaramo

Igitaramo Shizzo yamurikiyemo album ye ya gatatu (Album launch) cyitabiriwe cyane by’akarusho Shizzo yakirwa nk’umwami i Bugoyi /Rubavu dore ko bari bamaze imyaka 10 batamuca iryera bitewe n’uko uyu muraperi yiberaga muri Leta Zuzne Ubumwe za Amerika. Bishimiye bikomeye gutaramana na we nyuma y’iyo myaka yose.

Phil Peter

Mc Phil Peter yitabiriye iki gitaramo

Phil PeterShizzoShizzoShizzoShizzoShizzoShizzoShizzoShizzoShizzoShizzo

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'I'M BACK' YA SHIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND