RFL
Kigali

“Shoferi ko atagenda ubu ari mu maki? Ko antinza nzira kandi bari butere ivi?” Cassandra mu ndirimbo ye nshya ‘Shoferi’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/06/2019 15:29
0


Cassandra, umwe mu baraperikazi bacye bari mu Rwanda, yakoze indirimbo igaruka ku bibazo bikunze kuvuka hagati y’abagenzi n’abashoferi b’imodoka anadutangariza impamvu yakomoje kuri iyo ngingo itajya ivugwaho na benshi.



Ni mu ndirimbo Cassandra yari amaze igihe kitari gito yamamaza, atera abantu amatsiko yayo, akaba yarayise ‘Shoferi’. Muri iyi ndirimbo Cassandra atangira asaba Shoferi kumva ibibazo by'abagenzi maze akagaruka ku bagenzi bamwe bavuka ko Shoferi ari kubatinza, abandi bati ntari kwihuta kandi bafite gahunda nyinshi zitandukanye.


Cassandra amaze igihe yamamaze indirimbo ye yise 'Shoferi'

Akomeza agira ati, “Shoferi ko atagenda ubu ari mu maki? Ko antinza nzira kandi bari butere ivi! Ko atongeza Vitesse ngo mbanze nsangire na Chr ifi, ntagerayo bitinze simbashe kurya selfie. Nabonye iry’ejo ndikesha ubu ndarya he? Shoferi ko atihuta ubu arareba he?...Ko atihuta nje kureba umuntu Gheto…” Akomeza agaruka ku bikorwa bitandukanye umuntu ashobora kuba agiyemo, akijujutira shoferi kuba ari kugenda gake.


Indirimbo 'Shoferi' ya Cassandra yageze hanze

Ubwo INYARWANDA yamubazaga impamvu indirimbo ye yahisemo kuyita ‘Shoferi’ ndetse n’aho igitekerezo cyayo cyaturutse, Cassandra yasubije agira ati, “Nayise ‘Shoferi’ kubera ko ibibazo akenshi abagenzi baba bafite baba babibwira shoferi kuko ari we uba utwaye. Ni inspiration nagize nicaye muri bus abagenzi bari bari kubwira shoferi ngo ko atagenda kandi bafite gahunda zihutirwa bagiyemo abandi baba banabivuga nta na gahunda yihutirwa bagiyemo.”


Cassandra avuga ko hari abagenzi baba banatesha umutwe abashoferi nta gahunda zihutirwa bafite

Cassandra ukunze kongeraho akazina ka Miss Confidence kandi aha yagarukiye abashoferi avuga ko akenshi usanga atari n’amakosa yabo kuba batari kwihuta aho yabwiye Inyarwanda.com ati “Burya akenshi impamvu shoferi aba atihuta mu modoka bashyizemo speed Governor mu rwego rwo kurwanya umuvuduko ukabije mu muhanda.”

Kanda hano wumve 'Shoferi' ya Cassandra ivuga ku bibazo by'abagenzi n'abashoferi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND