RFL
Kigali

Simi na Patoraking bateguje ibidasanzwe mu gitaramo ‘New Year Count Down’ bagiye guhuriramo n’aba-Djs bakomeye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2018 23:42
0




Abanyamuziki bo mu gihugu cya Nigeria, Simi ndetse na Patoraking bateguje igitaramo cy’uburyohe bagiye gukorera Kigali Convention Center kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018 cyiswe ‘New Year Count Down’. Ni igitaramo bazahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’aba-Djs batandukanye.

Patoraking na Simi bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa yine n’iminota 30’ zo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018.Urugendo rwabo rwakomeje muri Radisson Blu&Convention Center baganira n’itangazamakuru.

Simi ageze ku kibuga cy'indege cya Kigali.

Patoraking si ubwa mbere aje mu Rwanda, mu gihe Simi ari ubwa mbere akandagije ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.Patoraking yavuze ko yiteguye neza iki gitaramo, atangaza ko ibyo azakora ku rubyiniro bizaba bimeze nk’ikirunga kirutse.

Yagize ati “Buri gihe iyo ngeze ku rubyiniro nshyira mu mutwe wanjye gushimisha abantu. Mu gitondo rero ni igitaramo ‘New Year Count Down, kuri njye ni ibidasanzwe kandi nizeye ko ibyo nzakora bizamera nk’ikirunga kirutse. Tugomba kwinjira mu mwaka mushya dufite imbaraga nyinshi

Simi yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda, atangaza ko azakora uko ashoboye akitwara neza imbere y’abanyarwanda n’abandi, ngo siwe urota umunsi w’igitaramo ugeze. Yagize ati “Icya mbere nishimiye kuba ndi hano mu Rwanda kuko ni inshuro ya mbere kuri njye. Mfite byinshi byo gukora muri iki gitaramo, nzatungurane mu buryo nzitwara ku rubyiniro kuburyo nzashimisha abazitabira iki gitaramo sinjye urota mugitondo hageze,”

Iki gitaramo kizaririmbamo abanyarwanda Charly&Nina, Bruce Melodie; aba-Dj bazacuranga ni Dj Miller, Dj Waxxy [yamaze kugera i Kigali]. Ni ku nshuro ya Gatatu iki gitaramo gitegurwa na ‘Rwanda Events’ kigiye kubera mu Rwanda, kwinjira ni ibihumbi 20 000 Frw. Umwaka ushize, igitaramo nk’iki cyatumiwemo Sauti Sol ndetse na Yemi Alade, icyo gihe baririmbye imvura ibari ku bitugu. Ni ubwa mbere Simi aje mu Rwanda, mu gihe Patoranking we ahaheruka muri Kigali Up Music Festival.

AMAFOTO:

Patoraking ku kibuga cy'indege cya Kigali.

Simi na Patoraking mu kiganiro n'itangazamakuru.

REBA HANO UBWO SIMI NA PATORAKINGA BAGERAGA I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND