RFL
Kigali

“Sinari nzi ko nakandagira muri Kigali Convention Center”- ‘Igisupusupu’ nyuma yo kwegukana igihembo ahigitse abarimo The Ben

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2019 9:04
3


Umuhanzi Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] ugezweho mu nguni zose, yashyikirijwe igihembo abicyesha indirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ yahize izindi mu cyiciro ‘Song of the year’, ashima bikomeye abafana be batumye abashaka gukandagiza ikirenge cye muri Kigali Convention Center kuko atigeze abitekereza.



Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yashimiwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 mu bihembo bya ‘Made in Rwanda’ byatangiwe muri Kigali Convention Center byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Indirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ yatwaye igihembo cy’indirimbo y’umwaka ihigitse ‘Naremeye’ ya The Ben, ‘Tuza’ ya Allioni ft Bruce Melody, Kungola ya Sunny ft Bruce Melody, na Ma vie ya Social Mula.

Uyu muhanzi yishimiwe bikomeye na benshi bari bitabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo bya ‘Made in Rwanda’.

Yageze ku rubyiniro agaragaza ko yishimiye igihembo anabyina indirimbo ‘Icange mukobwa’. Yasabwe ko yayiririmbaho agace gato agashimisha abitabiriye uyu muhango abikora atazuyaje.

Mu ijambo rito, yashimye abafana be avuga ko badahwema kumubaha hafi umunsi ku wundi. Yavuze ko ashyirwa muri ibi bihembo atari azi neza ko ashobora gutorwa kugeza yegukanye igihembo ahigitse abahanzi bagenzi be.

Igisupusupu ashyikirizwa igihembo yegukanye

Yatangaje ko ibyishimo byamurenze kandi ko iyo hataba abafana be n’umujyanama we Alain Mukuralinda atari kugeza ikirenge cye muri Kigali Convention Center kuko atari ibintu yigeze atekerezaho.

Yagize ati “Murakoze kumpa ijambo abafana banjye nanjye ubwanjye sinari nzi ko natorwa rwose. Abafana rwose ndabashimira ni byishimo byinshi birenze sinari nzi ko nakandagira (Kigali Convention Center) hano na rimwe kandi murakoze.”

‘Igisupusupu’ niwe muhanzi ugezweho mu Rwanda! Mu bitaramo n’ibirori amaze kuririmbamo yakubise inshuro abahanzi bahuriye ku rubyiniro yitwaje indirimbo ze ebyiri ‘Mariya Jeanne’ na ‘Icange Mukobwa’.

Amaze iminsi aririmba mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’ yanahawe umwihariko niwe muhanzi wenyine uzaririmba mu bitaramo byose. Aho amaze gutaramira, ivumbi ryaratumutse!

Yavuze ko atigeze arota gukandagiza ikirenge muri Kigali Convention Center

Nsengiyumva 'Igisupusupu' yari yicaye ku meza amwe n'umuhanzi Nick Dimpoz na Diane wo muri City Maid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AHISHAKIYE David4 years ago
    kbs izinkuru ni ingenzi
  • Km4 years ago
    Uwo muntu nihatari abyifashemo neza kbx
  • ishimwe Adolphe4 years ago
    #komerezaho-igisupusupu turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND