RFL
Kigali

Sintex na Dj Lenzo batumiwe gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2019 15:40
0


Umuhanzi Sintex ukora umuziki mu njyana za Kinyafurika na Dancehall (Afro-Dancehall) uherutse gushyira hanze indirimbo “Twifunze”, we na Dj Lenzo batumiwe gutaramira abazasohokera Bauhaus Club Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2019.



Sintex amaze iminsi ahagaze neza mu kibuga cy’umuziki abicyesha indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe nka “Why”, “You”, “Icyoroshye” n’izindi nyinshi.

Azataramira Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe na Dj Lenzo uzwi mu ndirimbo “Akuka” banakoranye.

Iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa moya z’umugoroba gisozwe mu masaha akuze.  Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1 000 Frw), ku muntu umwe.

Umushyushyarugamba ni Kalipso naho Dj Theo azifashishwa mu kuvangavanga umuziki muri iki gitaramo.

Sintex niwe muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo Maleek Berry wo muri Nigeria n’abandi bakoreye i Kigali. Uyu muhanzi amaze no kuririmba mu bitaramo no mu bikomeye mu Rwanda.

Agiye gutaramira mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo abisikana na Rugamba Yverry wishimiwe mu buryo bukomeye.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Umuhanzi Sintex na Dj Lenzo batumiwe gususurutsa Bauhaus Club Nyamirambo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND