RFL
Kigali

Sintex yasigiye ibyishimo abasohokeye mu kabari kagezweho ka Bauhaus-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2019 12:11
0


Umuhanzi Sintex ukora umuziki mu njyana za Kinyafurika na Dancehall (Afro-Dancehall), yasigiye ibyishimo bikomeye abitabiriye igitaramo yakoreye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo.



Sintex yaririmbye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2019. Yafashijwe na Dj Lenzo bashimisha benshi basohokeye Bauhaus Club i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi yakoresheje ingufu nyinshi ajya mu bafana bafatanya kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze yahereyeho agitangira urugendo rw’umuziki ndetse n’izo yashyize hanze mu minsi ishize.

Yishimiwe bikomeye mu ndirimbo “Twifunze” ihagaze neza mu kibuga cy’umuziki, yongeraho indirimbo “Why”, “You”, “Icyoroshye” n’izindi yaririmbye asoza benshi basohokeye Bauhaus Club batabishaka.

Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye afatwa amashusho n’amafoto na benshi mu bafana banyuzwe n’inganzo ye.

Yataramiye Bauhaus abisikana n’umuhanzi Rugamba Yverry wishimiwe mu buryo bukomeye mu cyumweru gishize.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Sintex yagaragarijwe urukundo mu gitaramo yakoreye Bauhaus Club Nyamirambo

Uyu muhanzi yishimiwe mu ndirimbo "Twifunze" igezweho muri iki gihe

Dj Lenzo ukunzwe mu ndirimbo "Akuka" yishimiwe bikomeye n'abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND