RFL
Kigali

Siti True Karigombe umuraperi utanga icyizere wanabishimangiriye mu gitaramo European street fair-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/06/2019 13:48
1


Umuraperi Siti Karigombe ukunze kuvanga injyana ya Hip Hop na Gakondo, ni umwe mu batanga icyizere muri iyi njyana wanabishimangiriye mu gitaramo European street fair cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 kibera muri Car free zone mu Mujyi wa Kigali.



Yitwa Munyurangabo Steven yamenyekanye ku izina rya Siti True Karigombe. Ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo. Yatunguranye aririmba mu gitaramo European street fair cyasize ibyishimo mu mubare munini w’abitabiriye.  

Iki gitaramo cyaririmbyemo Riderman, Charly&Nina, Sintex, umubiligi Balogi ndetse n’abakaraza Chakuma bo mu gihugu cy’u Burundi.

Mbere y’uko Riderman aririmba Arthur Nkusi na Anita Pendo bari bayoboye igitaramo bavuze ko imwe mu ntego y’igitaramo European street fair ari uguteza imbere abahanzi bakizamuka batanga icyizere cy’ejo hazaza mu muziki.  

Bavuze ko Siti True Karigombe ari umwe mu berekana impinduka mu njyana ya Hip Hop. Uyu musore yageze ku rubyiniro asabwa kwivuga bya gihanzi mbere y’uko abwira abari muri gitaramo amazina ye.

Siti True Karigombe yari ashyigikiwe ku rubyiniro na Anita Pendo ndetse na Arthur Nkusi

Yafashe indangururamajwi maze atondekanya amagambo yabyaye ikivugo yishimirwa bikomeye ubundi abona kwivuga ko yitwa Siti True Karigombe akaba umuhanzi nyarwanda. Yongeyeho ko yishimiye gutarama mu gitaramo European street fair yahuriyeho n’abafite amazina akomeye mu muziki.

Yaririmbye indirimbo imwe ‘Urudashoboka’ aherutse gushyira hanze amashusho yayo. Ni indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Neema Rehema. Iyi ndirimbo iri mu njyana yayiririmbye Arthur Nkusi na Anita Pendo bayibyina mu buryo bwanogeye benshi.

Siti True Karigombe akunze gufasha mu buryo bwa ‘back up’ umuraperi Riderman. Si ubwa mbere kandi aririmbye mu gitaramo European street fair kuko mu 2017 yaririmbye mu gitaramo cyabereye Parking ya Sitade Amahoro. Azwi cyane mu ndirimbo ‘Kigali party’, ‘Muduhe inzira’, ‘Sandara’ aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi.

Siti True Karigombe yigaragaje mu gitaramo European street fair




Anita Pendo yakinnye ubutumwa buri mu ndirimbo 'Urudashoboka'

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adili Shizzo4 years ago
    Karigombe Nakomeze Gutera Imbeqe Erega Natwe Tukhzamuka Turagerageza, Ndithanze Nanjy Ndi Umuhanzi





Inyarwanda BACKGROUND