RFL
Kigali

Siti True Karigombe yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Urudashoboka’ ayaherekeresha iyo yise ‘Sandra’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2019 19:09
0


Umuraperi Siti True Karigombe yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Urudashoboka’ yakoranye n’umuhanzikazi Neema Rehema. Yanasohoye kandi amajwi y’indirimbo nshya yise ‘Sandra’ avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye mu muziki.



Karigombe wakunzwe mu ndirimbo 'Kigali Party', 'Muduhe inzira' yakoranye na Bull Dog ft Man Martin, yabwiye INYARWANDA ko gushyira hanze indirimbo ebyiri icyarimwe yabitekerejeho kandi ko biri mu murongo wo kudatera irungu abafana be.

Yagize ati  “...umuntu wumvise audio ya mbere y’indirimbo ‘Urudashoboka’ areke gukomeza gutekereza indi audio ngo n’uko nasohoye video. Noneho umuntu wari utegereje indi audio yarumvise 'urudashoboka’ arebe video yayo yumve na audio y’indirimbo ‘Sandara’. Ni mu rwego rwo kudatera irungu abafana banjye.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URUDASHOBOKA' YA SITI TRUE KARIGOMBE

Yakomeje avuga ko indirimbo ye nshya yise ‘Sandra’ inkikirizo yayo yaririmbwe na Producer Brighton P kandi ko yasanze ibyo yanditse ari inkuru y’urukundo  Brighton P yanyuzemo mu bihe byashize.

Yavuze ati “...Ni indirimbo y’urukundo ivuga ku muntu ujya kugeraho wahangayitse wanyuze mu nshuti ze zose. Ariko muri uko kumukunda ukajya ubura amahirwe yo kugira ngo umugereho. Kugira ngo uwo muntu umugereho ukajya ujya munshuti ze bakaguha nimero. 

“Bitewe n’uko uba umushaka buri wese muhuye umwaka nimero bakaziguhera icyarimwe. Noneho bikagera ahantu akakwemerera ko mukundana noneho mwakundana urukundo rugakomeza gukura. Ni ukumukunda cyane mbere y’uko mukundana ukaba wamufuhira na nyuma y’uko mukundanye ukamufuhira.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SANDRA' YA SITI TRUE KARIGOMBE

Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe] ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo, dore ko wumvise iyi ndirimbo ye wumva harimo kwivuga.  

Amajwi y’indirimbo ‘Urudashoboka’ ndetse na ‘Sandra’ zakozwe na Producer Trackslayer muri Touch Record. Amashusho y’indirimbo ‘Urudashoboka’ yakozwe na Udahemuka Louis, amashusho yayo yafatiwe i Kabuga mu Mujyi wa Kigali. Lyrics Video y’indirimbo ‘Sandara’ yakozwe na AB Godwin.

Neema wakoranye indirimbo 'Urudashoboka' na Siti True Karigombe.

Siti True Karigombe yasohoye amashusho y'indirimbo 'Urudashoboka' ashyira hanze n'indirimbo 'Sandra'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SANDRA' YA SITI TRUE KARIGOMBE

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUDASHOBOKA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND