RFL
Kigali

SKOL yatangirije ibitaramo by'urwenya bya #LiveLaughLager i Nyarutarama-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2019 13:02
0


Abitabiriye umuhango wo gutangiza ibitaramo by’urwenya bizenguruka hirya no hino mu nzu z’urunywero (Bar) by’Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Limited Rwanda rubinyujije mu kinyobwa cyayo SKOL Lager iri mu icupa n’ibirango bishya bizihiwe bagorora imbavu karahava.



Ni mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019 ubwo hatangizwaga ibitaramo bigiye kujya biba ngaruka cyumweru bizenguruka hirya no hino ahasanzwe hataramira abantu bica icyaka bakaboneraho bakagorora imbavu.

Muri ibi bitaramo hazifashishwa abanyarwenya babigize umwuga barimo Herve, Micheal, Babu, Divin, Joshua bahuriye muri Comedy Knight ndetse na Kibonke Clapton wo muri Daymakers bikaba byabimburiwe i Nyarutarama.

Uburyohe bwa SKOL bwafashishije benshi kwizihirwa n'umugoroba w'inzenya

Uretse kuba abitabira ahabera ibi bitaramo by’urwenya kuba bazajya basusurutswa n’abanyarwenya bagiye batandukanye abafite impano kandi yo gusetsa nabo bazajya bahabwa urubuga aho bashobora no gutsindira ibihembo bigiye bitandukanye.

Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager (Brand manager), yijeje abanyarwanda ko muri iyi gahunda ya #LiveLaughLager hazabaho gutanga abiyumvamo impano n’abo bagabwa umwanya bakagaragaza inzenya zabo abatsinda bagahabwa ibihembo bitandukanye.

Kibonke Clapton yakozwe ku mutima n’uburyo uruganda rwa Comedy rukomeje gutera intera avuga ko ikizere ari cyose ku mwuga bakora ashingiye aho bahereye.

Yagize ati: Ndishimye cyane, kuba byo nyine uruganda nka SKOL rwumva ko hari icyo twarufasha kugira ngo rwamamaze ibikorwa byarwo.

“Urumva ko ari intambwe, mbere umuntu yarwanaga no kugirango yamamarize boutique yegeranye naho utuye nawe akakubwira ko na bibiri(2000 Rwf)  atabiguha nayo ari menshi.

Ariko ubu ng’ubu tugeze ku rwego rwo kuba twakora ibikorwa byagutse.”

Joshua we asanga kuba Comedy igenda izamuka bishingiye ku mbaraga  ndetse n’ubumwe abayikora bafite ni ubwo bitari byoroshye kuko iki gisata cy’imyidagaduro cyari cyararyamiwe ni umuziki ndetse n’indi myidagaduro igiye itandukanye.

Herve mu rwenya rwe yagarutse ku ruzinduko aherutse kugirira ibwotamasimbi aho bamwe mu banyamahanga bamubonaga yababwira ko aturutse mu Rwanda bakamusubizanya ubwuzu bwinshi ko bakunda icyo gihugu kibamo ingagi akibaza aho we ahuriye na zo.

Clapton mu rwenya rwe yagarutse ku kuntu yabaye umukuru wa korali; umunsi umwe bari ku ruhimbi bagiye kuririmba aza kwibagirwa indirimbo yagombaga gutera kandi ariwe wari uyoboye abandi ariko akomeza mu mujyo umwe wo gutera akaguru akajyana imbere bimenyerewe mu ma korali ahimbaza Imana.

Babou na Michael batera urwenya

Byari ibihe byiza ku bakunzi b'abanyarwenya bagezweho muri iki gihe

Nta cyaka hamwe na SKOL

SKOL yagiranye ubufatanye n'abanyarwenya bazwi nka Comedy Knights

Inkuru n'amafoto: Eric Ruzindana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND