RFL
Kigali

SKOL yatumiye Sunny n’itsinda rya Kinyatrap gususurutsa abayigana muri Expo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2019 14:04
0


Skol Brewery Ltd, uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, rwatumiye Sunny n’itsinda rya Kinyatrap gususurutsa abayigana mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.



Imurikagurisha ry’uyu mwaka w’2019 ryatangiye ku wa 22 Nyakanga rizaswoza ku wa 11 Kanama 2019. Uruganda rwa Skol rwegereje ibicuruzwa abakiriya barugana mu imurikagurisha banabategurira abahanzi bo kubasusurutsa.

SKOL yateguye igitaramo cyo gushimisha abayigana muri iyi EXPO. Tuyishime Kharim [Khenziman] Ushinzwe itangazamakuru muri SKOL, yatangarije INYARWANDA ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufata neza abakiriya babagana muri Expo 2019.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo gufata neza abakiriya batugana muri Expo. Ibiyonyabwa byacu ni ibisindisha n’ubwo dufitemo n’ibidasindisha ariko abantu bakunze gufata biriya binyobwa usanga inshuro nyinshi baba bakeneye kuba bari ahantu, hari ibibashimisha.”

Yungamo ati “Twahisemo rero kubazanira bamwe mu bahanzi bagezweho b’urubyiruko barimo Kinyatrap ndetse n’umwe mu bakobwa bagezweho ariwe Sunny.” Yavuze ko muri ibi bitaramo banatumiwe Dj Marnaud uri mu bagezweho mu kuvangavanga umuziki aho azacuranga umuziki ku wa 09 Kanama 2019.

Umuhanzikazi Sunny yatumiwe gususurutsa abagana SKOL muri Expo aho muri VIP kwinjira ari 5,000 Rwf

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2019, biteganyijwe ko Kinyatrap isusurutsa abasura Skol muri Expo.

Umuhazikazi Sunny we biteganyijwe ko azaririmba kuya 10 Kanama 2019. Khenziman anavuga ko uretse ibi bitaramo Skol yanateguye imikino itandukanye aho bafite umukino wa buri munsi wo kunyoga igare, uwegukanye irushanwa ahembwa telefoni ya smart phone.

Uretse ibi kandi hari n’ababyinnyi ndetse n’abacuranzi (Band) ba Skol. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru gishize, abasuye Skol muri Expo bataramiwe n’umuhanzikazi Marina.

Itsinda rya Kinyatrap ririmo abasore bakunzwe nka B-Threy, Slum Drip n’abandi, bazwi cyane mu ndirimbo bise “Nituebue”. Ni mu gihe Sunny amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo “Kungola” iri mu zigezweho mu tubyiniro n’ibitaramo.

Itsinda rya Kinyatrap rifite umubare munini w'abarikunda muri iki gihe


Ibitaramo by'uruganda rwa SKOL byitabiriwa n'umubare munini





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND