RFL
Kigali

Skpado Di Shatta yashyize hanze indirimbo "KACI" anahishura ko afite indoto yo kuzaba umuhanzi nyarwanda wa mbere uzegukana BET Award-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/08/2022 21:48
0


Umuhanzi Steven Ntambara uzwi nka Skpado Di Shatta mu muziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Kaci' ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abakundana gukundana bya nyabyo batabeshana. Yanaduhishuriye ko afite indoto yo kuzandika amateka mu gihe kiri imbere akaba umuhanzi nyarwanda wa mbere uzegukana BET Award.



Yavuze ko iyi ndirimbo yasohoye ari iya 11 nyuma ya Album yise "Champion" iriho indirimbo 11. Ati "Ni indirimbo y'urukundo. Nshishikariza abakundana gukundana bya nyabyo batabeshana kuko akenshi bibanyura bikanyura ababibona kurusha ababeshana ko bakundana kandi baryaryana."

Skpado Di Shatta yabwiye inyaRwanda ati "Nayise "KACI" bitewe n'uko mu ndirimbo nasohoye mbere y'iyi yitwa "Sana" yarakunzwe ariko bamwe mu bantu nayumvishaga bakansaba gukora indirimbo ngo iri 'Katchy' mbese ihita ifata...njye rero ahubwo mpitamo gukora indirimbo ahubwo nyita "KACI". Nabyanditse gutya kugira ribe izina rigufi kandi ryoroheye buri muntu kuyibona ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi".

Uyu muhanzi yabwiye inkuru nziza abakunzi be, ati "Natangira mbashimira kandi mbashishikariza kumpozaho Ijisho n'amatwi kuko mbafitiye umuziki navuga ko udasanzwe Imana yanyihereye". Yakomoje ku bitaramo yari agiye umwaka ushize byagombaga kubera muri Afrika no hanze yayo, avuga ko yakomwe mu nkokora na Covid-19.

Aragira ati "Ni byo koko nari mfite ibitaramo bitandukanye muri Africa no hanze binyuze kuri Company yitwa Moonlight Inc Africa nari mpagarariye nka Ambassador mu Rwanda...Ariko bitewe n'ibihe bya Covid-19 bisa nk'ibyashegeshe Isi ...Iyo Company isa nk'iri kugenda biguru ntege ...Ubu rero nkaba ndigukorana na CHOZEN FEW Productions harimo abahanzi bane: Chozen Gloire, 2Kevv cyangwa se Kay Kay, Szmovy ubu akaba ari bwo tugisohora Project ya mbere ariyo "KACI".

Skpado Di Shatta, ubusanzwe ni Mubyara wa Faysal Ngeruka wamamaye nka Kode uri gutegura irushanwa rikomeye yise 'Loko Stars'. Skpado Di Shatta yavuze ko yakunze cyane igikorwa kiri gutegurwa na Kode. Ati "Yego ni igikorwa nishimiye cyane kubona Kode yaratangiye igikorwa nka kiriya ...Icya mbere byangaragarije ko afite intego nziza yo kuzamura Muzika ku rwego Mpuzamahanga kandi abitangiriye ku mpano zo mu rugo (mu Rwanda).

Yavuze ibyo ahishiye abakunzi b'umuziki we n'ibyo arota kugeraho birimo na BET Award, ati "Nk'uko n'ubu nabisubiramo, intego iracyari ya yindi ni ukuzamura umuzika wanjye nkawugeza ku rwego Mpuzamahanga ...Byanashoboka nkaba umwe mu bantu bazazana BET bwa mbere mu Rwanda. Kugeza ubu hamwe n'Imana ndizera ko nta gikomeye, icya mbere ni ugukora cyane kandi ubu akaba ari byo nihebeye cyane".


Gukora cyane ni intero yihaye


Yifuza kuzaba umuhanzi nyarwanda wa mbere wegukanye BET Award


Yashimye irishuanwa riri gutegurwa na Mubyara we Kode


Yakoze indirimbo ishishikariza abakundana gukundana bya nyabyo

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "KACI" YA SKPADO DI SHATTA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND