RFL
Kigali

Smart Design hamwe rukumbi wabona impano zo guha umukunzi wawe ku munsi w'abakundana 'St Valentin'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2019 12:20
0


Buri mwaka tariki 14 Gashyantare ni umunsi wamamaye nk'umunsi w'abakundana cyangwa St Valantin. Uyu munsi benshi mu bakundana bawihaho akaruhuko bakaganira ku rukundo rwabo ndetse bakarebera hamwe uko rwakwaguka ari nako baba banahana impano zinyuranye mu rwego rwo gukomeza urukundo rwabo.



Aha hari impano uha umukunzi wawe akongera gutekereza kabiri ku rukundo mukundana, yewe akazanahora yibuka ko impano wamuhaye ari kimwe mu byakomeje urukundo rwawe nawe. Smart Design ni ho honyine bazi ibanga ryo gukora impano nk'izi kandi mu buryo budahenze ku buryo bagukorera impano wayiha umukunzi wawe ukaba wubatse urukundo rushya mu mutima we atitaye ku gihe mumaze mukundana.

Gukora ibintu byiza kandi bitanahenze ni kimwe mu byemerera Smart Design gukorana n'ibigo bikomeye nka; Miss Rwanda, Tour du Rwanda harimo ama kompanyi akomeye bakorera imyambaro yewe aha ni ho gusa abakundana bakeneye imyenda isa kandi yanditseho amagambo meza y'urukundo bashaka gusangizanya bayikoreshereza.

Smart Design

Abakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2019 bari mu bahamya ko Smart Design ikora ibintu byiza...

Usibye gukora impano ariko kandi nziza Smart Design inakora amakarita y’abanyeshuri, abakozi, ay’akazi (service card), ibirango by’ibigo (insigne),  ndetse na logo z’ibigo. Iki kigo kandi gikora kashe z’ubwoko bwose harimo izikoranye umuti, izidakoranye umuti ndetse na kashe zikoresha umuriro (embossed stamp). Muri iki kigo kandi bakora ibijyanye n’amafoto nko gukora ifoto ishaje bakayivugurura bakayishyira mu ikadere nshya, ifoto ikongera kuba nshya. 

Bashyira imitako ku modoka no mu biro (office and car branding). Abagana iki kigo bavuga ko umwihariko gifite ari uwo gutanga serivisi inoze, yihuse kandi ku giciro cyiza. Twabibutsa ko muri Smart Design umukiliya ari umwami. Smart Design bakorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya T2000 mu cyumba 2128. Ushobora kubahamagara kuri izi nimero zikurikira: 0788684769, 0789271350. Ushobora no kubandikira kuri email ikurikira: smartdesignltd42@gmail.com

Smart Design

Smart Design

Smart Design

Smart Design

Smart Design

Bimwe mu byo bakora bikunzwe na benshi mu Rwanda...

Smart Design

Bafite imashini za rutura zikora ibintu binyuranye...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND