RFL
Kigali

Social Mula yatunguranye atangaza ko bamwe mu bo bagiye gutaramana muri East African Party yinjiye mu muziki ari umufana wabo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2018 15:57
0


Muri iyi minsi mu rwanda hitezwe igitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro ya 11. Mu myaka icumi kimaze cyatumiwemo abahanzi bari mu bayoboye abandi gukundwa mu Rwanda biyongeraho Meddy watumiwe nk'umuhanzi mukuru. Ubwo baganiraga n'itangazamakuru Social Mula yatangaje ko yinjiye mu muziki ari umufana w'abo bazaririmbana.



Abajijwe uko yiteguye gutaramira abanyarwanda muri iki kiganiro n'itangazamakuru Social Mula yagize ati "Murakoze cyane, Njyewe munyitege. ndashaka kuzerekana ubushobozi mfite bwo kuririmba Live kandi nkaririmba indirimbo zihagije... " Uyu muhanzi yatangaje ko yishimiye kuzaririmbana n'abahanzi bagenzi be bakomeye benshi mubo bazakorana atangaza ko yinjiye mu muziki abafana.

Iki gitaramo cya East African Party byitezwe ko kizaba tariki ya 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, hakazaririmbira abanyarwanda gusa cyane ko umuhanzi mukuru wagitumiwemo ari Meddy uzaba afatanya n'abandi bahanzi barimo Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan ndetse na Social Mula.

Social Mula

Social Mula n'abahanzi bazafatanya mu gitaramo cya East African Party i Kigali

Aba bahanzi bose ndetse n'abategura igitaramo cya East African Party kimwe n'abaterankunga b'igitaramo bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, muri iki kiganiro abahanzi bose batangarije itangazamakuru ko biteguye bikomeye iki gitaramo ndetse banizeza abanyarwanda kuzakora igitaramo gikomeye.

Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya 11 cyikurikiranya, kucyinjiramo bizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n'ibihumbi icumi mu myanya y'icyubahiro (10000frw).

REBA HANO UKO SOCIAL MULA YATANGAJE KO YAHOZE AFANA ABAHANZI BAZARIRIMBANA MURI EAST AFRICAN PARTY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND