Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 nyuma y’imyaka igera kuri 7 atandukanye na Jalil Lespert yongeye kugaragaza ibyishimo nyuma yo kwampikwa impeta n'iwo yihebeye.
Uyu mubyeyi w’abana babiri ubu uri mu myaka 43, yasangije
abamukurikira amakuru meza ati”Navuze Yego”. Ubu butumwa abuherekesha ifoto
afatanye mu kiganza n’uwamwambitse impeta.
Ashimira kandi iduka rimaze gushinga imizi muri Paris mu
gutunganya impeta kuba baramutunganirije iy'akataraboneka.
Sonia Rolland akaba yaratandukanye na Lespert mu mwaka wa
2018, bakaba bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Kahinda ubu uri mu
myaka 14.
Mu busanzwe ariko Sonia Rolland akaba afitanye undi mwana na Christophe Rocancourt na we bakanyujijeho.
Uyu mugore yari amaze iminsi atunganya filime igaruka ku buzima bwe yise Destin
Inattendu.
Hari kandi n’izindi yagiye akoraho nka Le Dindon, Femmes
du Rwanda n’izindi, agenda agaragara mu bikorwa bikomeye by’imideli nka Paris
Fashion Week n’amaserukiramuco atandukanye.
TANGA IGITECYEREZO