RFL
Kigali

Stromae yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali, agitura se wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AMAFOTO & VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/10/2015 1:34
15


Nk’uko byari biteganijwe, umuhanzi Stromae yataramiye i Kigali mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, mu gitaramo cy’amateka cyasozaga urukurikirane rw’ibitaramo yitiriye album ye yamumenyekanishije cyane hirya no hino ku isi ‘Racine Carrée tour’.



Iki gitaramo cyabereye kuri stade ya kaminuza yigenga ya Kigali(ULK)kitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda ndetse n’abari baturutse mu bihugu byo mu Karere na handi mu bice bitandukanye byo ku isi. Iki gitaramo cyanitabiriwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu Madame Jannet Kagame.

Stromae

Urubyiniro rwa Stromae

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne nawe ni umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye iki gitaramo, mu gihe ibyamamare byo mu karere birimo bamwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol na AY, aba nabo ari bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, tutibagiwe abahanzi b’abanyarwanda barimo Mani Martin, Safi(Urban boyz), Senderi n’abandi.

Stromae

Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku bwinshi

Stromae

Stromae

Akanyamuneza kari kose ku bafana bari bategereje kwakira Stromae

Stromae

Ijambo rya mbere yavuze agitunguka ku rubyiniro ni 'AMAKURU?'

Stromae wari utegerejwe cyane n’abafana, yageze ku rubyiniro ahagana ku isaha ya saa mbiri n’igice(20h30), aho yakirijwe amashyi y’urufaya n’abafana be bamugaragarizaga urukundo. Uyu musore yahise atangirira ku ndirimbo ye Ta fête. Indirimbo nka Te Quiero, Humain à l’eau, Tous les memes, Moules frites, Peace or Violance ni zimwe mu ndirimbo zashyize abafana ba Stromae mu bicu kuri uyu mugoroba, ariko by’umwihariko ubwo yaririmbaga indirimbo nka Alors On Danse, Formidable na Papaoutai bikaba byari ibindi bindi.

Stromae

Stromae

Uretse kuririmbira abakunzi be, Stromae usanzwe uzwiho gutebya iyo ari ku rubyiniro, i Kigali naho uyu musore yirekuye akazajya anyuzamo akaganiriza abakunzi be, byumvikanaga ko ijambo ‘Murakoze’, ‘Kigali’ n’u 'Rwanda' aribyo yakomezaga gusubiramo kenshi. Mbere y’uko aririmba indirimbo ye Moules frites, uyu musore yibukije abafana ko yiyumva 50% nk’umunyarwanda, indi 50% akiyumva nk’umubiligi bityo akaba yishimiye gutaramira i Kigali.

Stromae

Stromae muri iki gitaramo yaboneyeho umwanya wo guha icyubahiro se, Rutare Pierre

Stromae kandi yatangarije abafana be ko kuba yarahisemo gusoreza uru rukurikirane rw’ibitaramo bye hirya no hino ku isi, atari ku bw’impanuka ko ahubwo ari agaciro aha u Rwanda nk’igihugu akomokamo. Uyu musore yaboneyeho gutangaza ko yumva atewe ishema no gutura se umubyara ku nshuro ya mbere iki gitaramo.

Stromae

Ubwo yaganaga ku musozo, Stromae yashimiye ikipe yose imufasha mu muziki we, bari banazanye muri iki gitaramo, Judo Kanobana, umuyobozi mukuru wa Positive production(kompanyi yateguye igitaramo n’urugendo muri rusange rw’uyu muhanzi mu Rwanda), yashimiye kandi nyina umubyara wamuherekeje mu Rwanda, anaboneraho kuvuga ko azirikana ko mu Rwanda ahafite abavandimwe, maze agenda abasuhuza mu mazina yabo harimo babyara be na nyirasenge.

Tubibutse ko iki gitaramo cy’i Kigali cyari igitaramo cy’192 ari nacyo cyasozaga uru rukurikirane rw’ibi bitaramo(Racine carree tour) byari bimaze imyaka ibiri, dore ko byatangiye ku itariki nk’iyi, ni ukuvuga tariki 17/10/2013, bizenguruka mu bihugu 29, aho habarurwa amatike arenga miliyoni ebyiri yagurishijwe, hatabariwemo amaserukiramuco uyu muhanzi yagiye yitabira.

Reba amwe mu mafoto y'iki gitaramo cya Stromae i Kigali

Stromae

Stromae

Stromae

Abacuranzi ba Stromae bafite ubunararibonye bukomeye mu gucurangisha ibyuma by'umuziki bitandukanye

Stromae

Uburyo Stromae yagendaga agaragara byari biryoheye ijisho bitewe n'ubuhanga mu guhinduranya amatara n'urumuri

Stromae

Uyu yasigaranaga agafoto k'urwibutso

Stromae

Itangazamakuru rifotora, rikanafata amashusho ryemerewe gufotora no gufata amashusho indirimbo ebyiri za mbere gusa, ubundi izindi ndirimbo zakurikiyeho ntibemererwa kuzifata

Stromae

Stromae yamaze isaha n'igice ku rubyiniro

Stromae

Stromae

Imyambarire ya Stromae n'abacuranzi be iba yihariye

Stromae

Uyu ni umugabo ushinzwe kuyungurura amajwi mu bitaramo bya Stromae

Stromae

Stromae

Stromae

Stromae

Stromae

STROMAE

Stromae yasezeye ku bafana be bakimushaka, aho gutaha barakomeza barahagarara, maze nka gashyinguracumo, nawe ahitamo kubarekurera umuziki akoresheje ubuhanga bwe mu gukubita ingoma.

Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Uwacu Julienne ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo

Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Uwacu Julienne ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo

Reba uko byari bimeze mu minota itanu ya mbere y'igitaramo


FOTO/Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cypo G lion8 years ago
    woow!!!!!! umwenda wabanyarwanda urishyuw maestro kd POSITIVE PRODUCTION mwarakoz cyane kbx murabantu babagabo byari byiza cyne
  • HAGUMINEZA Platin8 years ago
    Rwose uwahora areba mwene KIriya gitaramo twagumya kuba inararibonye mu muco wacu wo kwakira abatugenderera nkuko byagaragaye mu kwakira stroemae.
  • 8 years ago
    garely
  • Tom8 years ago
    J'aime Stro...c ma coqueluche! Muzika ye iratangaje....! Gusa Ni ngombwa Ko umuziki wacu tuwushyira Ku rundi rwego kuko kuri interviews ze uba wumva azi abacongomani nka fally ipupa n'abandi kandi yifuza no gukorana nabo! Avuga Ko nubwo aba atumva iringala umuziki waho Uri kurundi rwego....na sauti sol..brrrrrrrr ! Murakoze inyarwanda
  • 8 years ago
    uwo mutipe,yaturyoheje,imana,izamwijyanire.
  • 8 years ago
    Nta bikabyo, nta minyururu mu ijosi nkiyimbwa cg imyenda itiyubashye, afite uburere nikinyabupfura. Abiyita abahanzi ino bibabere isomo
  • umunyana Marie Merci 8 years ago
    Waaoooow Jtm bcp Stromae!!!!!!
  • Bonne8 years ago
    Waou fantastique we luv u Stromae.
  • 8 years ago
    good job Moise
  • Roselyne8 years ago
    Stromae , tu es un vrai artiste!
  • Ukuri8 years ago
    Madonna yifuza kuririmbana na Stromae,bisonuye neza urwego agezeho. Niba abasha kureba no kumva abanyamuzika nyarwanda akabasha guhitamo Teta,byari bikwiye kdi bitunganye ko ahabwa ubufasha bushoboka akajya kurwego akwiye kabisa. Mwe mubyumva mute ra?!
  • ZIDANE8 years ago
    NDAKEKA KO ZA NGIRWABAHANZI ZO MU RWANDA ZIHAKUYE ISOMO!!?? NTAGO KUBA UMU STAR ARUKWAMABARA IMYENDA ITAFITE SHINGE NA RUGEO!! KWAMBARA IMINYURURU, IMYENDA ICITSE , KWAMABARA I PATALON UKANGIRANGO WAYINEYEMO!!!!!!
  • gerant munyaneza8 years ago
    twishimye kubona stromae yibutse gutaramira murwamubyaye
  • 8 years ago
    urakinisha abatypes bambara isaha imwe iburyo indi ibumoso!! :)))
  • isaac K.N.Z8 years ago
    urban boys na Rider man bakoze ibintu bibi kuki baririmba abandi bahanzi Rihanna numuhanzi nkabo basebeje umuziki nyarwanda .





Inyarwanda BACKGROUND