RFL
Kigali

Sugira Ernest mu batangije umushinga udasanzwe wo kubarura abafana ba Rayon Sports ku Isi yose - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/02/2021 11:50
0


Ikipe ya Rayon Sports yatangije ku mugaragaro umushinga wo kubarura abafana bayo aho bari hose ku Isi, mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo gufasha ikipe mu gihe kirambye ndetse no kugira uruhare mu mishinga itandukanye iyi kipe ifite.



Ubu buryo bwo kubarura abakunzi ba Rayon Sports bukorwa hifashishijwe telefone ngendanwa, aho  ukanda *702#. Ubikoze yishyura 300 Frw agahabwa nimero ye imuranga.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, aho cyatangijwe n'abanyabigwi b'iyi kipe barimo Mbusa Kombi Billy na Uwimana Abdul bayikiniye mu myaka ishize na Sugira Ernest na Herve Rugwiro bayikinira magingo aya, bari mu biyandikishije mbere.

Si ubwa mbere Rayon Sports itangije igikorwa cyo kubarura abafana, gusa kuri iyi nshuro ubuyobozi bwatangaje ko bitandukanye n’ibyabanje kuko ubu bavuga ko babanje kubiganira n’abagize amatsinda y’abafana, ndetse bizeye ko kizagenda neza kuko ubwbo ari bo bari kwikorera iki gikorwa.

Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bidasaba kuba ufite telefone kuko umuntu yandikisha undi. Nimero ahawe ni yo izajya yifashishwa mu bindi bikorwa bya Rayon Sports, akabona n’izindi serivisi zitandukanye.

Uyu muyobozi kandi yasabye abakunzi b’iyi kipe bose ko bakwiye kwitabira iki gikorwa kugira ngo bafashe ikipe ya bo.

Rayon Sports iherutse gutangaza ko ifite gahunda y’icyerekezo cya 2030, aho hari ibyifuzo byagaragajwe n’abafana n’abakinnyi binyuze mu bitekerezo bahaye ubuyobozi, birimo no kubaka Sitade yabo bwite ndetse n'aho bakorera.

Rayon Sports yafunguye ku mugaragaro umushinga wo kubarura abafana bayo ku Isi yose

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bizeye neza ko iki gikorwa kizatanga umusaruro

Rugwiro Herve ari mu biyandikishije mbere

Sugira Ernest ari mu batangije iki gikorwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND