Super Manager umenyerewe cyane mu kuryoshya ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo abikoramo busetsa benshi, yakoze mu nganzo ava imuzi ibikorwa ibigwi bya Perezida Paul Kagame wazuye u Rwanda rwari hafi kuzima akarwubaka bundi bushya.
Mu gihe abanyarwanda
bakomeje kwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatusi ihagaritswe n’ingabo
zahoze ari iza RPA, abahanzi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo
zivuga imyato Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo
guhagarika Jenoside akayobora n’urwo kubaka igihugu.
Umwe muri aba bahanzi ni
icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umuhanzi, Gakumba Patrick uzwi nka
Super Manager, usanzwe umenyerewe no mu bushabitsi bwo kugurisha abakinnyi no
guhagararira inyungu zabo, wamaze gushyira hanze indirimbo igaruka ku bwigwi bya Perezida Kagame.
Mu kiganiro Super Manager
yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo
yise ‘Umugabo w’ibikorwa’ mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’icyamamare ndetse
nk’umuhanzi mu kubaka igihugu.
Yagize ati: “Ni
indirimbo naririmbye ikubiyemo cyane ibikorwa by’ubutwari byakozwe na
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame guhera yayobora ingabo zahoze ari iza RPA ku
rugamba rwo kubohora igihugu, igihugu kikabohorwa, zigahagarika na Jenoside
yakorwaga mu 1994, na nyuma yaho agatangira kubaka igihugu cy’u Rwanda gihereye
ku busa.”
Ibi yabigarutseho
abikomoye ku kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe ariko igasiga isenye igihugu kigahinduka
umwijima ku buryo abanyarwanda nta cyizere cy’uko ubuzima bwakongera kugaruka
bafite, ariko Perezida Kagame akaza kongera kuzura u Rwanda arangaje imbere
abanyarwanda na Leta y’ubumwe.
Super Manager yakomeje
agira ati: “Nk’uko yari yabikoze abohora igihugu, na none amaze guhagarika
Jenoside yatangiye guhangana n’urugamba rutoroshye rwo kubaka igihugu gihereye
ku busa kuko Jenoside yari yagishenye mu by’ukuri.”
Yavuze ko ibikorwa byose
byakozwe na Perezida Kagame birimo kubohora igihugu, ibyakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, abanyarwanda bakongera guhobera ubuzima, igihugu kikongera kikaba
nyabagendwa, u Rwanda rukabera icyitegererezo amahanga n’ibindi byinshi aribyo
yakubiye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Umugabo w’ibikorwa.’ Yavuze ko iri zina
yarikomoye ku mvugo ikunzwe kuvugwa n’abahanga benshi ngo ‘ibikorwa bivuga
cyane kuruta amagambo.’
Ati: “Amagambo ari muri
iyo ndirimbo asobanura ibikorwa byakozwe, ni ibintu bigaragara kandi ni ibintu
byereka buri munyarwanda wese ko dufite umuyobozi.”
Ku bw’ibihambaye yakoreye
u Rwanda, Super Manager yasoje asaba abanyarwanda bose kuzashyigikira Perezida
Paul Kagame wamaze gutangaza ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru
w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Umuhanzi Super Manager yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ibigwi bya Perezida Paul Kagame
">Kanda hano urebe indirimbo 'Umugabo w'ibikorwa' ya Super Manager
TANGA IGITECYEREZO