RFL
Kigali

Super Manager yifashishije Divine wabaye Miss Popularity mu mashusho y’indirimbo ‘Back to me’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2018 18:21
0


Umukobwa witwa Umulisa Divine wambitswe ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa ry’ubwiza Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Back to me’ y’umuhanzi Gakunda Patrick [Super Manager] yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018.



Umulisa Divine ni umwe mu bakobwa bari bahataniye ikamba mu irushanwa Miss&Mr Elegancy Rwanda 2018. Ntiyabashije kwegukana ikamba kuko ryegukanwe na Mukangwije Rosine, Divine we yabaye umukobwa wakunzwe mu iri rushanwa ahabwa ikamba rya Miss Popularity 2018. Niwe mukobwa wifashishijwe na Gakumba Patrick mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Back to me’.

Gakumba Patrick wiyise Super Manager avuga ko iyi ndirimbo ye ‘Back to me’ yayikubiyemo ubutumwa bw’urukundo kubakundana, avuga ko ‘abakundana niyo bashwana batagomba gutandukana’. Yongeyeho ati “Kudatandukana kw’abakundana niyo nyigisho natangaga. Kuko ntazibana zidakomana amahembe niyo mpamvu indirimbo nayise ‘back to me’. Iyi ndirimbo rero izajya ibafasha bitewe n’ubutumwa buyigize’, 

Umulisa Divine wabaye Miss Popularity mu irushanwa Miss&Mr Elegancy Rwanda 2018.

Yongeye gushimangira ko akomeje guharanira ko urwego Diamond, Davido, Tecno ndetse na Wizkid bagezeho azarurenga mu myaka itanu iri imbere. Ashingira ku kuba indirimbo ye ‘Sheilla’ yahereyeho yinjira mu muziki, yarashyizwe ku rutonde rw’indirimbo 10 zihagazeho mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yanashyizwe kandi mu ndirimbo zikunzwe kuri ‘Wasafi Tv’ y’umuhanzi Diamond.

">REBA HANO 'BACK TO ME' YA SUPER MANAGER

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND