RFL
Kigali

Tanasha Donna yatandukanye na Diamond! Yateze indege asubira kuba muri Kenya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/03/2020 12:47
0


Tanasha Donna wamamaye kuri Radio NRG wari umukobwa w’icyamamare muri Kenya, yamaze gutandukana na Diamond. Tanasha yatangaje ko bamaze gutandukana avuga ko Diamond akorana n’amashitani (Illuminati). Yahambiriye utwe afata indege asubira kuba muri Kenya.



Tanasha Donna yasubiranye muri Kenya n’umwana w’umuhungu aherutse kubyarana na Diamond icyamamare mu karere na Afrika yose muri rusange. Yasabye Imana kumurinda no kumuha umugisha binyuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa instagram. Nyuma yo gufata indege akerekeza muri Kenya abamukurikirana kuri instagram yabasize mu rujijo kubera ubutumwa yashyizeho bibaza niba koko Diamond akorana n’amashitani cyangwa umuryango wa Illuminate.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, mu butumwa burebure Tanasha yanyujije Instagram yagize ati” Kugira umutima mwiza ni iby'agaciro n’ubukirisitu nta mafaranga ashobora kubigura. Urakoze Mana. Nshimishwa no kwigaragaza kwawe. Buri gihe iyo ufunze umuryango umwe iteka ufungura undi. Mutegereze inkuru mbafitiye mwese, by’umwihariko mwe gitsina gore beza nzabasangiza inkuru yanjye mbinyujije mu ndirimbo. Sinzagurisha na rimwe roho yanjye Imana irahari”.

Muri ubu butumwa burebure Tanasha Donna yakomeje yandika agira ati”Abantu nk'aba nta roho bagira n’ubumuntu barabutaye, ni nko kubyinana n’amashitani. Bababarire ujye kure yabo ubareke. Rimwe na rimwe bisaba ingero kugira ngo umuntu bimubere isomo, senga cyane buri munsi!! Inshuro 5 ku munsi niba bishoboka, kubera ko guhuza n’umuntu wikunda ni nko gukorana na shitani ubwayo".

Ibyo gutandukana na Diamond byatangiye kuvugwa nyuma y'uko Tanasha akuye Diamond na nyina mu bo akurikira kuri Instagram. Abandi yakuye mu bo akurikira bafite aho bahuriye na Wasafi ni mushiki wa Diamond, Esma , Mama Dangote, Queen Darleen, Mbosso, Lava Lavandetse na Rayvanny. Kugeza ubu ibi byose ntacyo Diamond arabivugaho.

Tanasha yamenyanye na Diamond tariki ya 24 Ukuboza 2018 ubwo Diamond yitabiragaga iserukiramuco ‘’Wasafi Festival’’ cyabereye ahitwa Embu. Nyuma yaho iby'urukundo rwabo byaje kumenyekana umwaka ushize, ari nabwo Diamond yatangaje ko Tanasha ari we azagira umugore uzasimbura Zari Hassan batandukanye bafitanye abana 3. 

Mu minsi micye ishize aba bombi baherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo bise’ ’Gere’’ iri kuri Album ya Diamond yitwa Get A Boy From Tandale, mu cyumweru kimwe gusa iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 5.

REBA HANO UKUNTU DIAMOND NA NYINA BATAKIRI MU BO TANASHA AKURIKIRANA 




Tanasha Donna ntakiri gukurikira Diamond kuri Instagram

Tanasha ubutumwa yanditse bugaragaza ko atakiri gucana uwaka na Diamond

REBA HANO INDIRIMBO GERE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND