RFL
Kigali

Tanasha Donna yavuze ku nkuru y’urukundo rwe na Ali Kiba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/05/2019 15:29
0


Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna ku nshuro ya mbere yavuze ku rukundo rwacyetswe hagati ye n’umuyobozi wa Rockstar ari we Ali Kiba.



Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Fm, Donna yacubije ibyavuzwe ko yagiranye urukundo rw’ibanga na Ali Kiba ndetse ko iby’umubano wabo byanashimangiwe n’uburyo yasomye Ali Kiba mu ndirimbo ‘Nagharamia’.

Donna yavuze ko yifashishwa na Ali Kiba mu mashusho y’indirimbo yari mu rukundo (umusore bamaze gutandukana) ndetse ko umukunzi we yamuherekeje ahafatirwaga amashusho y’iyo ndirimbo.  

Yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze akorana na Ali Kiba. Ati “Ubwo twakoraga iriya video nta kintu na kimwe cyabaye. Nta n’ubwo twigeze duhana nimero, byari ibintu bikozwe kinyamwuga.”

“Nta kintu twakoze rwose ahubwo icyo gihe nari mu rukundo kandi umusore twakundanaga icyo gihe yaramperekeje tujyana ahafatirwaga ariya mashusho y’indirimbo.” 

Avuga ko we na Diamond bahuriye muri Kenya kandi ko buri wese nta mukunzi yari afite banzura guhana nimero za telefoni.

Yagize ati “Ni inkuru ndende. Twahanye nimero nta kintu na kimwe twumvaga cyo guhomba. Nta mukunzi (Diamond) yari afite ndetse nanjye byari uko.”

Tanasha yahakanye urukundo rwacyetswe hagati ye na Ali Kiba

Mu cyumweru gishize, Donna usanzwe ari umunyamakuru wa NRG Radio yavuze ko Diamond ariwe muntu wamunyuze kuva yabaho. Yemeje ko amukunda kandi nta kintu na kimwe gishobora kuzabatandukanya.

Yagize ati “Uyu mugabo….Ohhhh Mana yanjye ubuse nahera he? Amagambo ntashobora gusobanura uko niyumva kandi ndashima kuba ngufite, uranshyigikira, uri umukozi, nkukundira uko uri.” 

Uyu mukobwa w’ikimero yavuze ko yishimira uburyo Diamond amushyigikira yibwirije kuko bituma arushaho kumva ari umunyamugisha ukunzwe by’ikirenga.

Tanasha ni umukirisitu mu gihe Diamond abarizwa mu idini ya Islam. Uyu mukobwa avuga ko bahagaritse gukora ubukwe muri Gashyantare 2019 kuko bashakaga kumenyana birushijeho.  

Amezi hafi atanu arashize Diamond atangaje ko Tanasha Donna ariwe mukunzi mushya yasimbuje umunyamideli Zari Hassan babyaranye. Diamond yinjiye mu mutima wa Tanasha asimbura umukinnyi wa filime, Nick Mutuma bakanyujijeho.

Tanasha avuga ko yahuye na Diamond bombi baratandukanye n'abakunzi

Tanasha na Nick, umukunzi batandukanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND