RFL
Kigali

Tanasha yatomoye Diamond ahishura uko bamenyaniye mu kabyiniro atarashwana na Zari

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2019 14:06
4


Umunya-Kenya w’ikizungerezi, Tanasha Donnah usanzwe ari umunyamakuru wa NRG Radio, yahishuye uko yamenyanye n’umunyamuziki Diamond Platnumz bitegura gukora ubukwe ubukwe. Yavuze ko icyo gihe Diamond yari akiri mu rukundo na Zari the Lady Boss bashwanye kuya 14 Gashyantare 2018.



Tanasha amaze kugira izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, amafoto ye ari kumwe na Diamond[Chibu Dangote] asakazwa ubutitsa kuri murandasi agakundwa na benshi bajyanisha n’ibitekerezo uruhumbirajana ku rukundo rw’aba bombi rwahawe umugisha n’ababyeyi.

Mu kiganiro yagiranye n’abafana be ndetse n’abakunzi b’ibihangano bya Diamond, Tanasha kuri konti ya Instagram akoresha, yahishuye uburyo urukundo rwe na Diamond rumaze imyaka ibiri rugizwe ibanga. Yongeraho ko Diamond yujuje ibyo yifuzaga ku musore bazarushinga. Yibuka neza ko umunsi wa mbere ahura na Diamond yari akiri mu rukundo na Zari wamutaye.

Tanasha yahishuye ko imyaka ibiri ishize aziranyi na Diamond.

Yakomeje avuga ko ahura bwa mbere na Diamond bari mu kabyiniro ariko ngo ntibigeze bavugana. Avuga ko bagiranye ibiganiro biganisha ku rukundo mu mpera z’umwaka w’2018. Ati “Twahuye mu myaka ibiri ishize duhuriye mu kabyiniro ariko ntitwigeze tuvugana kugeza mu mpera z’umwaka ushize (2018).”

Yabajijwe n’umwe mu bafana bamukurikira kuri instagram, niba guhitamo gukundana na Diamond yarasanze yujuje ibyo yashakaga ku muhungu w’inzo ze. Yasubije ko Diamond ari umuntu mwiza kuri we, uca bugufi biri ku rutonde rw’ibyo yashakaga ku musore bazarushingana. Ati “ Ni umuntu uca bugufi, umunyakuri, ukora cyane, uzi gukunda no kwita ku mukunzi we. Yego rwose Diamond Platinumz afite buri kimwe cyose nashakaga ku musore,” 

Gahunda y’ubukwe bw’aba bombi yari iteganyijwe kuba tariki 14 Gashyantare 2019, gusa mu minsi ishize Diamond yarabisubitse. Tanasha yavuze ko ‘ubukwe buzaba’, aca amarenga y’uko muri Werurwe 2019 hari ikintu gishya bari gutegura [atifuje gutangaza].    

Tanasha uhamya ko Tanzania ari ivuko rya kabiri, atangaje ibi hashize iminsi mike Diamond amujyanye mu muryango we aho yakiriwe na Sandrah (nyina wa Diamond), Esma (mushiki wa Diamond) n’abandi bo mu muryango we. Tuko.co.ke yanditse ko uyu mukobwa yakiranwe yombi mu muryango wa Diamond.


Diamond aherutse kwerekana mu muryango umukunzi we.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbonigaba'Ildephose5 years ago
    Diamond'm'wifurije"ubukwebwiza'kandi:akomere'm'umuzikiwe.
  • Dushimirimana innocent4 years ago
    Turabashimiye kumakuru agezweho ya burimunsi mutugezaho MDI IMA na ibahezagire
  • Dushimirimana innocent4 years ago
    Mukomerezaho Ku man ur cage zee ho muduha MDI IMA na ibah3zagire
  • Nitwa uwizeyimana Esp4 years ago
    Njyewe ndabona baberanye cyane nakibazo kimono mukubana bombi





Inyarwanda BACKGROUND