RFL
Kigali

Tegera Patrick winjiye mu muziki ku mazina ya Real Pac yakoranye indirimbo ya mbere na Mr Kagame

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/03/2019 18:16
0


Umusore ukiri muto uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tegera Patrick umaze iminsi ari mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki abifashijwemo n’inshuti ye yo mu bwana Mr Kagame bakoranye indirimbo ya mbere akaba afite gahunda yo kubigumamo.



Real Pack ni umusore w’umunyarwanda ariko aba USA muri Kentucky aho amaze imyaka 9, yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ko kuva kera yahoze afite inzozi zo kuzakora umuziki kuko kera yabaga no muri Korali ariko akabura umutera imbaraga, maze aho agarukiye mu Rwanda yajyana n’inshuti ye magara, Mr Kagame muri Studio akamwibutsa ko adakwiye gupfukirana impano ye, bahera aho bakorana indirimbo.

Indirimbo ya Real Pac ya mbere yayise ‘Nkomeza’ ni indirimbo y’urukundo ndetse yagize n’icyo ayitubwiraho. Yagize ati “Ubundi Inspiration (inganzo) yaje ngeze muri Studio, ndavuga nti reka ndirimbe urukundo kuko ari narwo ruhuza abantu cyane. 'Nkomeza' ni indirimbo y’urukundo aho umusore aba asaba umukobwa bakundana ko yamukomeza kugira ngo adata icyizere kandi akamwibutsa ko amukunda cyane n’ubwo yamukunze atamuzi ariko yamurutishije abandi bose.”

Real Pac
Real Pac yinjiye mu muziki afite gahunda yo kugumamo

Muri iyi ndirimbo kandi, umuhungu yumvikana aririmba ngo “Nagukunze ntakuzi nkurutisha n’abandi, nkomeza! Gira umpfumbatire umutima. Gira unkomeze hato ntazaseba. Gira undutishe buno buniga ejo nitunahura butazashaka kunyurira…Urukundo wampaye ndaruzirikana, nduhoza ku mutima…” yiganjemo amagambo umusore aba ahamiriza umukobwa ko amukunda nawe amusaba kurushaho kumugaragariza ko ari we wenyine koko.

Mu gushaka kumenya impamvu Real Pac atatangiriye umuziki aho aba muri Amerika, ndetse n’impamvu yahisemo gukorana na Mr Kagame mu bahanzi bose bo mu Rwanda uyu musore yasubije agira ati “Impamvu ntatangiriye umuziki aho mba, ni uko nta mbaraga zibinsubikamo najyaga mbona. Guhitamo gukorana na Mr Kagame ni uko n’ubusanzwe ari inshuti yanjye tuziranye kuva kera, kandi niwe wanteye imbaraga zo kudapfukirana impano.”

Real Pac
Real Pac yahisemo gukorana na Mr Kagame kuko yamuteye imbaraga zo kudahisha impano ye

Real Pac avuga ko aka ari ko kazi agiye gukora ndetse atazava mu muziki kuko atawujemo byo gukina cyane ko aho aba ho biri no mu bitunze benshi. Iyi ndirimbo Real Pac yakoranye na Mr Kagame, ni amajwi n’amashusho byasohokeye rimwe.

Kanda hano urebe indirimbo ‘Nkomeza’ ya Real Pac naMr Kagame







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND