RFL
Kigali

Teta Mugabo yasezerewe muri Miss Rwanda 2019 habura iminsi 2 ikamba rigatangwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 20:45
1


Umukobwa witwa Teta Mugabo yasezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Abaye uwa Gatanu usezerewe mu mwiherero, bivuze ko hasigaye abakobwa 15 ari nabo bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu birori bikomeye bizaba tariki 26 Mutarama 2019.



Kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019, wari umunsi wa nyuma wo gukura umukobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda aho uwitwa Teta Mugabo ariwe wasezerewe muri Miss Rwanda.  Teta Mugabo Ange Nicole yari afite nimero 23 ahanganye na Inyumba Charlotte ufite 33. Ni ku nshuro ya kabiri Charlotte aza muri ‘probatition’ akaba gusigara mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Abakobwa batanu bakomeje biturutse ku majwi ya SMS ni: Top 1. Mwiseneza Josiane (71,241) 2. Ricca Michealla Kabahenda (68,532) 3. Bayera Nisha Keza (57,866) 4. Niyonsaba Josiane (43,243) 5. Uwicyeza Pamella (42,579).

AMAFOTO:

Mwisineza Josiane niwe uri imbere mu majwi.

Abakobwa batanu bakomeje biturutse kuri SMS.

Dr.Jeanne Pierre, Umuganga mu bitaro bya Nyamata niwe wifashishije mu gukemura impaka.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • twagirayezu jean damascene5 years ago
    gutora miss rwanda nibyiza cyane kuriburi munyarwnda ariko byakabaye byiza cyane hatorwa uwo abaturage (population) bihitiyemo bivuzeko rero nibikomeza gutya hakabamo uburiganya nkubu bizageraho twumveko gutora miss rwanda ntacyobivuze ahubwo ari umuhango murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND