RFL
Kigali

Teta yageze i Kigali yizihiwe, akumbuye amapera no gutega moto-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2019 21:19
0


Umukobwa w’urubavu ruto Teta Diana yamaze kugera i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe ‘Kigali Jazz Junction’. Uyu muhanzi avuga ko yari akumbuye ku ivuko, umuryango we, gutega moto ndetse n’imbuto.



Teta yageze i Kigali saa moya n’iminota 45’. Yazanywe n’indege SN 465 yavaga muri Suede. Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yatunguwe no gusanganirwa n’itangazamakuru, ibyishimo biramurenga ndetse akabaza abaje kumwakira agira ati “Kuki utari wambwiye koko’.

Byamurenze akinga urupapuro mu maso. Asoje ikiganiro n’itangazamakuru yitereye mu birere agaragaza ko yishimiye kugaruka i Kigali. Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka ku ivuko kuko yari akumbuye ibintu byinshi.

Yagize ati “Nkumbuye moto. Nkumbuye umuryango wanjye n’imbuto za hano. Mu Bubuligi ni neza ariko ntabwo ariho nturutse mvuye muri Suede. Nari ndi mu miziki nari ndi gukora alubumu yanjye. Ngira ngo mu maze iminsi mu byumva izasohoka ejo mu gitondo.”

Yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Yateguje abafana be ko azabasogongeza kuri alubumu ye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.Yagize ati ‘Bazaze mbibereke ibyo mbafitiye. Nzabasogongeza gato ku byo mbafitiye. Nzabasogongeza kuri albumu yanjye hanyuma no ku bataramira mu rwego rwo kwishimira umunsi mpuzamahanga w’umwari n’umutegarugori.

Umuhanzikazi Teta Diana azakora igitatamo azahuriramo n’umuhanzi wo mu Bufaransa, Medhy Custos [azagera i Kigali kuwa kabiri w’icyumweru kiri imbere] ndetse na Stella ’Tash’ Tushabe, umunyarwandakazi uvuza saxophone.

Teta aje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike ashyize hanze alubumu ‘Iwanyu’ yakubiyeho indirimbo 12. Amaze igihe abarizwa ku mugabane w’u Burayi ari naho asanzwe akorera umuziki mu njyana ya Afro Fusion

Teta Diana yakanyujijeho mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Tanga agatego’, ‘Velo’. Yanashyize hanze indirimbo yise ‘Birangwa’ yitiriye umubyeyi we, irakundwa by’ikirenga.

Ni indirimbo yatuye buri wese watakaje umuntu w'agaciro mu buzima bwe. Yayikubiye kuri alubumu amaze igihe atunganya.

Mu ntangiriro za 2016 ni bwo Teta Diana yavuye mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yagiye yumvikana kenshi mu biganiro by’imyidagaduro ahamya ko atakwibagirwa ivuko rye.

Yatunguranye mu gitaramo cya Gakondo Group cyiswe ‘Gakondo Twataramye’ cyabaye tariki ya 5 Gicurasi 2017, anyura benshi. Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘None n’ejo’.

Teta Diana yageze i Kigali yizihiwe.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TETA DIANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND