RFL
Kigali

Texas: Umukunzi wa Meddy yasohoye amafoto y’ibirori by’isabukuru basangiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2018 13:18
2


Umunya-ethiopia Sosena Aseffa [Mehfire] yashyize ku rubuga rwa instagram amafoto ahishura ibirori by’isabukuru y’amavuko yasangiye n’umukunzi we Ngabo Medard[Meddy] ndetse n’izindi nshuti afata nk’umuryango we akomeyeho.



Mu cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa ukoresha amazina ya Itsmimiali kuri instagram yizihije isabukuru y’amavuko, yasanganiwe n’umukunzi we Meddy mu mujyi wa Texas ari naho yabereye. Uyu muhanzi yari amaze iminsi ari mu kazi k’umuziki muri Tanzania.

Mu butumwa yanyujije kuri instagram, mu ijoro ryakeye yashimye buri wese witabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 30. Yandika ati “ Mwakoze mwese mwanyifurije isabukuru y’amavuko. Iyi ‘week end’ yari agatangaza. Ndarahiye mfite umuryango n’inshuti nziza. Ndabashimira byimazeyo kuri buri kimwe cyose kandi mfite umugisha.”   


Meddy yerekanye ko azirikana uyu mukobwa amusanga Texas avuye muri Tanzania.

Kuri ubu butumwa Meddy ntacyo yanditseho gusa yashyizeho akamenyetso ku rurabo n’akamenyetso ku rukundo. Meddy aritegura gutaramira i Burundi no mu Rwanda.

Ku wa 29 Kanama, 2017 yabwiye KT Radio ko hari umukobwa ari gutereta, ahishura ko atari Umunyarwandakazi. “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda.”. Yavuze ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”

Ku wa 30 Nzeri, 2017 Meddy yabwiye Isango Star ko umukobwa atereta afite inkomoko muri Ethiopia ariko ko atuye muri Amerika. Yagize ati “ Uwo naterese Slowly [Gake gake] nta wundi akomoka muri Ethiopia ariko aba muri Amerika.”

Mu ntangiriro za 2018, uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ari kumwe n’inshuti ze ndetse na Meddy ubwe basangira umwaka mushya muhire. Ni byinshi bivugwa ku rukundo rw’aba bombi, hashingiwe ku mafoto, amashusho n’ibindi basangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko uyu mukobwa yize ibijyanye n’ubumenyamuntu n’ubutabire muri Kaminuza yitwa “North Texas University”.

AMAFOTO:

Isabukuru ya Mimi yitabiriye n'inshuti ze ndetse na Meddy bakundana.

Mimi yavuze ko impera z'icyumweru zamubereye nziza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tatuoa5 years ago
    yewe uyu mukobwa nta attraction ( uburanga) na mba afite! Just the fact that’s she is from that country doesn’t make her beautiful than Rwandan women 🤔imagine nawe arasa nuwisize mukorogo. Sorry Meddy , I did not excpect u to be that blind!
  • NGABO5 years ago
    12345





Inyarwanda BACKGROUND