RFL
Kigali

Thalia Olvino, yambitswe ikamba rya Miss Venezuela hatitawe ku bipimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2019 14:25
0


Umukobwa witwa Thalia Olvino w'imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikampa rya Nyampinga wa Venezuela, aba uwa Mbere utsinze muri iri rushanwa ngaruka mwaka kuva ryahagarika gupima mu nda, ‘taille’ n'amabuno.



Thalia Olvino yambitswe ikamba mu birori byabereye muri Caracas kuya 01 Kanama 2019. Uwitwa Melissa Jimeneza yegukanye ikamba rya Miss International, avuga ko irushanwa rya Miss Venezuela ryatume benshi mu bakobwa bitinyuka. Ati “Umugore ashobora gufasha benshi gukurikira inzozi zabo.”

Abategura iri rushanwa bavuze ko batazongera gufata no gutangaza ibipimo by’abakobwa bahatanira ikamba ku mpamvu z’uko byagiye bikurikirwa n’impaka za benshi.

Olvino wegukanye ikamba yatangaje ko yinjiye mu irushanwa n’umutima we wose kandi yumva azatsinda. Mu myaka yatambutse, abategura iri rushanwa batangazaga ku mugaragaro ibipimo bya buri mukobwa.

Ibi byatumye benshi mu bakobwa bahataniraga ikamba bajya gukoresha ibizwi nka “cosmetic surgery”, bakayoboka ibyo kurya kugira ngo babashe kubona ibipimo bikwiye muri iri rushanwa.

Thalia Olvino yambitswe ikamba rya Miss Venezuela

Muri uyu mwaka abategura irushanwa bavuze ko batazongera kwita ku bipimo bya buri mukobwa ahubwo bashyira imbere kubaza umukobwa ibimuranga.

Imbere y’akanama Nkemurampaka, Olvino abajijwe ibimuranga yavuze ko ari umuhanga mu guhanga udushya, azi guhitamo icya ngombwa ndetse akora buri kimwe ku kigero cyo hejuru.

Miss Delta Amacuro Thalia Olvino yegukanye ikamba rya Miss Venezuela 2019 asimbura Isabella Rodriguez wari ufite ikamba rya Miss Venezuela 2018.

Irushanwa rya Miss Venezuela ryatangijwe mu 1952. Ryavuyemo abakobwa barindwi begukanye irushanwa rya Miss Universe mu bihe bitandukanye, ryanatanze kandi abakobwa batandatu bahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi.

Thalia, Nyampinga wa Mbere muri Venezuela wambitswe ikamba hatitawe ku bipimo

Thalia yambitswe ikamba na Isabella yasimbuye

Miss Venezuela 2019 (ubanza ibumoso) na Miss Melissa wegukanye ikamba rya Miss International (uri iburyo)

Uyu mukobwa yifurijwe ishya n'ihirwe n'abo bari bahataniye ikamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND