RFL
Kigali

The Ben ari kubarizwa muri Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2019 14:46
1


Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben kuri ubu amaze kuba ikimenyabose mu banyarwanda ndetse no mu karere ku Rwanda rubarizwamo. The Ben uri mu myiteguro yo kurangiza album ye ya gatatu, ari kubarizwa muri Nigeria igihugu ari gukoreramo indirimbo zuzuza Album ye nshya.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko The Ben ari mu gihugu cya Nigeria aho yerekeje mu minsi ishize muri gahunda zio kurangiza neza indirimbo ziri kuri album ye nshya ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere. The Ben ari gukorana bya hafi n’umwe mu ba producer bakomeye muri Nigeria wamamaye nka; Kriz Beatz ukorera abahanzi banyuranye b’ibyamamare nka Tekno, n'abandi benshi yagiye akorera indirimbo zikamamara.

Magingo aya ntibiradukundira ko tuvugisha The Ben ngo aduhe amakuru nyiri zina gusa amakuru ava mu bantu bamuri hafi ahamya ko hari indirimbo ari kurangiza muri Nigeria mbere gato ko asubvira muri Amerika. Biteganyijwe ko agomba guhura n’ibyamamare bimwe na bimwe muri Nigeria mu rwego rwo gukomeza kurema umubano hagati ye n'aba bahanzi bo muri Nigeria basa n'abigaruriye umuziki wa Afurika.

The Ben

Imwe mu mafoto yafotowe The Ben ari muri  studio yo muri Nigeria

The Ben kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane, kuva umwaka wa 2019 watangira amaze gushyira hanze indirimbo ze ebyiri zirimo ‘Fine Girl’ yakozwe na Kriz Beatz umusore w’umuhanga muri Nigeria ndetse na  Naremeye aheruka gushyira hanze mu minsi ishize.

REBA HANO “NAREMEYE” INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N.Felix5 years ago
    courage theben dukunda turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND