RFL
Kigali

The Ben mu murishyo wa Producer Element yashyize hanze indirimbo 'Kola' iherekejwe n’irushanwa rizahemba ½ cya Miliyoni Frw- VIDEO

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/08/2020 20:04
0


Nyuma yo gusinya amasezerano azayoramo agera kuri miliyoni Rwf 42, The Ben yahise yiyereka abakunzi be aho yashyize hanze indirimbo ibyinitse cyane yakozwe na Producer Element. Nyuma y'ibi hari irushwa ku muntu uzabasha kubyina neza iyi ndirimbo aho uzahiga abandi azahabwa agera ku bihumbi 500.



Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The ben umaze igihe ari mu Rwanda nyuma yo kuva muri America aho yari amaze igihe akorera ibikorwa bye birimo n’umuziki, kuri iyi nshuro yakuye mu rujijo abakunzi be ndetse n’abamuzika muri rusange bamubazaga ibimuhugije akora indirimbo ayita Kola, iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya Monster Records abifashijwemo na Producer Element uri gukora indirimbo ziri kuryohera benshi.

Iyi ndirimbo, yasohotse nta mashusho ifite, gusa uyu muhanzi yatangaje ko mu minsi micye amashusho yayo azasohoka. Ku bufatanye na Tecno Mobile, The Ben yashyizeho irushanwa ryo kubyina iyi ndirimbo ye, aho uzaritsinda azahembwa agera ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Abazagwa mu ntege uyu bazahembwa Telefone za Tecno.

Ese bisaba iki guhatana muri iri rushanwa?

Ku muntu wiyizeye mu bijyanye no kubyina kugira ngo abashe kwitabira iri rushanwa arasabwa kuba akoresha imbuga nkoranyambaga Tik Tok, Facebook na Instagram, aho uwitabiriye irushanwa azajya yifata amashusho ari kubyina iyi ndirimbo, akayashyira kuri izi mbuga nkoranyamba.

Muri iki gikorwa abazajya mu irushanwa bazajya bakora ’tag’ kuri @TecnoMobileRW na @TheBen3 nyuma uzahiga abandi mu kugira abantu benshi bazaba bitaye kuri ya mashusho ni we uzatsinda. Iri rushanwa rizarangira tariki 12 Nzeri 2020. Abanyempano 30 ba mbere bazatorwa kuva tariki 14 kugeza 19 Nzeri, mu gihe 10 ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kugeza 27 Nzeri 2020. Ku wa 29 Nzeri 2020 ni bwo hazamenyekana abatsinze.

Ku bijyanye n'ibihembo, umuntu cyangwa itsinda rizaba irya mbere rizahembwa 500 000 Frw, naho uzaba uwa kabiri azahabwa telefone ya Camon 15 Premier, uwa gatatu ahabwe Camon15, uwa kane ahabwe Camon15. Uwa gatanu azahembwa Camon 15 Air, uwa gatandatu ahabwe Camon 15 Air mu gihe guhera ku wa karindwi kugeza ku wa cumi bo bazahabwa ibihembo bya TECNO.

Umva hano indirimbo nshya 'Kola' ya The Ben 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND