Umunyamuziki Mugisha Benjamin n’umugore we Uwicyeza Pamella, bagizwe “Brand Ambassadors” ba Sosiyete Icuruza Telefoni ya TECNO, aho bazajya bamamaza ubwoko bwa telephone “Camon 30 Series” zashyizwe ku isoko, zifite ikoranabuhanga rigezweho rizafasha benshi mu bakunda gukoresha ‘Smartphone’.
Byatangajwe
kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, mu muhango wabereye muri Norrsken mu
Mujyi wa Kigali, witabiriwe n’abayobozi n’abakozi bo muri TECNO ndetse n’abo
muri Sosiyete y’Itumanaho ya MTN isanzwe ifatanya na TECNO n’abandi banyuranye.
Ni ku
nshuro ya Kabiri, The Ben akoranye na TECNO. Mu 2020, yasinye
amasezerano y’umwaka umwe na Tecno, icyo gihe yishyuwe Miliyoni 42 Frw, kuri
iyi nshuro ntihatangajwe amafaranga yahawe n’umugore we, ariko amasezerano
bagiranye ashobora kuzongerwa igihe bitewe n’imikoranire.
The Ben na
Pamella bazamamaza telefone eshatu Tecno Camon 30 igura 309,900 Frw, Tecno
Camon 30 ikoresha 5G igura 459,000 Frw na Tecno Camon 30 Pro igura 539,000
Frw.
Tecno Camon
30 ifite umwihariko mu gutata amafoto n’amashusho kuko ‘Pixels’ yayo yazamuwe
cyane. Mu gufata Selfie iyi telefone yita cyane ku ijisho ry’umuntu ku buryo
ifoto cyangwa se ishusho isohoka bisa neza nk’uko ubishaka.
Camera y’imbere
(Front Camera) yayo ifite 50 Megapixels. Izi telefone zishyizwe ku isoko nyuma
y’uko hakozwe igenzura rijyanye no kumenya icyo abakiriya bakeneye, biri mu byatumye bita cyane ku mafoto n’amashusho bifatwa n’iyi
telefone.
Umuyobozi
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno, Rukundo Claver, yavuze ko ‘Battery’ yayo ifite
ubushobozi bwo kumaramo umuriro amasaha 30 kuko ibika umuriro wa 5000mAh, kandi
Charger yayo ya ‘Fast Charge’ iyishyiramo umuriro mu gihe cy’iminota 30’. Iyi
telefone kandi ushobora kuyikoresha nka ‘Remote’ igihe ‘telekomande’ yawe ya
Televiziyo yagize ikibazo.
Yavuze ko
bahisemo The Ben kubera ko ‘ari umuhanzi ufite ibikorwa byarenze imipaka’ kandi
we n’umugore we ‘ni abantu bazwi cyane mu Rwanda kandi neza’.
Tecno ni umuryango kuri njye
The Ben
yavuze ko yishimiye kongera gukorana na Tecno nyuma y'imyaka ine yari ishize,
yumvikanisha ko yiteguye gukora ibishoboka byose Telephone bashyize ku isoko
zikamenyekana.
Ati
"Ndiyumva neza! Tecno ni umuryango kandi si kuri njye gusa, ngira ngo ni
ku banyarwanda bose."
Uyu mugabo
usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yanyuzwe n'imikorere
ndetse n'imiterere y'iyi Telefone aho ifite ububiko bungana na 512GB.
Ati "Kuba ushobora kuyikoresha mu gihe hagiyeho amazi cyane cyane nk'iyo mvura iguyeho ibitonyanga bishobora kugwaho ni ibintu rero twahuraga nabyo cyane, ni telefone ifite Camera nziza cyane ngira ngo twabonye amafoto ifata. Izindi telephone tujya tugira ibibazo by'amafoto atameze neza ahanini bitewe n'uko umuntu yafataga amafoto yihuta, ariko kuri iyi nta kibazo iguha n'ubundi ifoto nziza iri ku rwego ushaka."
Gukorana twembi ni ibintu bitangaje kandi bishimishije
The Ben yabanje gukorana na Tecno ari wenyine, kuri iyi nshuro agiye gukorana n'umugore we barushinze mu Ukuboza 2023. Yavuze ko binejeje umutima we kuba yinjiye mu bushabitsi ari kumwe n'umufasha we Pamella Uwicyeza.
Ati "Ni ibintu bishimishije cyane! Ndatekereza
imyaka ine ishize cyangwa itanu, icyo gihe nari njyenyine nkorana na Tecno,
ariko kuri iyi nshuro turenze umwe, mu ijambo rimwe navuga ko ari
umugisha."
Ahawe
umwanya, Uwicyeza Pamella yavuze ko atajya kure y'ibivuzwe n'umugabo we, kuko
binyuze umutima we kuba agiye gukorana nawe. Ati "Murakoze! Nanjye
biranshimije nk'uko byumvikana, buri kimwe nkorana nawe niyumva neza."
Ibiciro ntibikanganye
Umuyobozi
wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu yavuze ko ibiciro bya Telefone za Camon
bitazamutse cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’ibyo zishobora gukora. Yavuze ko
bakoranye n’uruganda rwa Sony mu ikorwa ry’izi telefone, byatumye bakora
bagendeye ku byifuzo by’abakiriya babo. Ati “Ndatekereza ibiciro bihura neza
n’ubushobozi bwa benshi."
Yahaye
ikaze The Ben na Pamella avuga ko bishimiye kubakira mu muryango wa Tecno,
kandi biteguye gukorana nabo mu kugaragaza izi telefone ku isoko.
Uyu muyobozi yavuze ko uretse telefone bashyize ku isoko, hari n’ibindi bicuruzwa birimo machine za Lap Top, ibikoresho by’umuziki nka ekuteri n’ibindi bazaniye abakiriya babo.
Tecno Mobile imaze kugizwa ibigwi….
Tecno
Mobile igeze ku rwego rwo gukorera mu bihugu birenga 60 muri Afurika n’ahandi.
Imaze kugira ‘smartphone’ iri muri eshatu zigurishwa cyane ku isoko ryo muri
Afurika. Ku rwego rw’Isi ikaba mu icumi za mbere zigurisha ‘smartphone’.
Ifite
amaduka arenga ibihumbi 13 ushingiye ku mibare yatangajwe mu 2018, aya maduka
yose ararangura kandi agacuruza telefone. Ifite abantu bayisura ku mbuga
nkoranyambaga zayo barenga Miliyoni 10 ku Isi. Aba ni abasura bagatanga
ibitekerezo, bakamenya amakuru ya yo umunsi ku munsi…
Tecno ifite
gahunda yo gukomeza gutera imbere no kwagura isoko binyuze mu gukorera i Burayi
inyuze mu masoko mato aciriritse ikagera no mu masoko manini yo muri Amerika
y’Amajyepfo.
Urugendo rwa Tecno mu ntambwe idasubira inyuma
Mu 2006
ni bwo Tecno yashinzwe n‘Umushinwa George Zhua. Mu 2009 Tecno yatangiye gukora
ishyira ku isoko ibicuruzwa byayo. Mu 2011 Tecno yashyize ku isoko telefone za
mbere kandi izigurisha muri Afurika zifite ‘sim card’ ebyiri.
Mu 2017 Tecno
yakoze kandi igurisha ‘smartphone’ zafashe umwanya wa mbere ku masoko yo ku
mugabane wa Afurika kugeza mu 2018… ikomeje urugamba rwo kwagukira ku masoko
y’i Burayi no muri Amerika y’Amajyepfo.
Tecno ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Manchester City. Tecno ikorera ku ntego igira iti “Mutekereze byagutse dukorere hamwe hagamijwe guhaza isoko mpuzamahanga’ [Think Globally Act Locally]. Buri gikoresho cyose cya Tecno uguze unahabwa garanti y’amezi 13.
The Ben na
Pamella bagizwe 'Brand Ambassadors' ba Tecno aho bazajya bifashisha imbuga
nkoranyambaga mu kugaragaza telefone za Camon ziri ku isoko
Uwicyeza Pamella yavuze ko yishimiye guhurira na The Ben mu muryango wa Tecno
The Ben
yavuze ko gukorana na Tecno birenze kuba ari ukwamamaza, ahubwo ni umuryango we
Umuyobozi
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno, Rukundo Claver, yavuze ko guhitamo The Ben na Pamella bashingiye ku kuba ari abakunzwe kandi bafite ijambo rinini muri Sosiyete
Bahisemo The Ben bashingiye ku kuba ari umuhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda no hanze y'Igihugu
Umuyobozi
wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu, yavuze ko ibiciro bya Camon Series bidakanganye ashingiye
ku ikoranabuhanga izi telefoni zakoranwe bigizwemo uruhare n'uruganda rwa Sony
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa
muri MTN, Nzabakira Rene, yavuze ko uzajya agura telefoni Camon ya Tecno azajya
ahabwa 15GB zo gukoresha
Abanyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Tracy Agasaro na Luckman Nzeyimana bafatanyije kuyobora umuhango wo kumurika ku mugaragaro telefone nshya za Tecno
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUHANGO
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
VIDEO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO