RFL
Kigali

The Ben wataramiye i Dubai agiye gushyira ku isoko imyambaro yahanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2019 13:27
1


Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ari kwitegura gushyira ku isoko imyambaro yahanze y’ubwoko butandukanye yanditseho ‘Tiger B’ nk’izina azifashisha ry’ibicuruzwa bye, kandi akunze kurigaragaza kenshi ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.



The Ben ni umwe mu bahanzi 17 bagezweho ku mugabane wa Afurika baririmbye mu iserukiramuco rya ‘One Africa Music Fest’ ryabereye mu Mujyi wa Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019.

Yaririmbiye ku rubyiniro rumwe na Wizkid, Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Baba Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, Lij Michael, Linah, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Soujila, Vanessa Mdee ndetse na King Promise.  

Yavuze ko ryari ijoro ridasanzwe kuri we kandi ko yazamuye ibendera ry’u Rwanda imbere y’abitabiriye iki gitaramo. Yateguje ko yitegura gushyira ku isoko imyambaro itandukanye yanditseho ‘Tiger B’ ndetse n’indi ishushanyijeho ‘Intare’ nk’izina amaze igihe yamamaza kenshi mu byo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse inshuti ze zamaze kurimenya.        

Avuga ko ingofero zanditseho ‘Tiger B’, imipira ikozwe mu budodo n’indi ishushanyijeho Intare, iyanditseho ‘Gasabo Representing’, ‘+250 is my area code’, imipira y’amaboko magufi, amapantalo afite imishumi mu nda, ingofero z’ibara ry’umukara zishushanyijeho Intare n’ibindi bijya ku isoko mu minsi iri imbere.  

Uyu muhanzi yavuze ko we n’ikipe ye bari gukora ibishoboka byose bafatanyije na kompanyi iri gutunganya iyi myambaro kugira ngo uyu mwaka wa 2019 uzarangire bamaze kwegereza abakiriya iyi myambaro imaze igihe itunganwa.

Producer Lick Lick umaze igihe akorana na The Ben, yabwiye INYARWANDA, ko hari imwe mu myambaro yamaze gutunganywa mu buryo bwa gihanga n’indi ikiri mu ruganda. Avuga ko mu minsi iri imbere bayishyira ku isoko kandi bikazohera buri wese kuyibona.  

Kenshi ku mafoto n’amashusho The Ben asakaza ku mbuga nkoranyambaga ze, ayaherekeresha izina rya ‘Tiger B’. No mu bitekerezo atanga ku mafoto atandukanye yongeraho ‘Tiger B’ ku buryo benshi mu nshuti ze bifashisha iri zina mu kuvuga ibikorwa byiza aba yakoze banamutera iteka.

Imyambaro The Ben agiye gushyira ku isoko ibaye igikorwa cya kabiri akoze kimubyarira inyungu mu buryo butandukanye. Ni nyuma y’uko ashinze ‘Label’ ya Rockhill yasinyishijemo umuhanzi Shaffy ukunzwe mu ndirimbo nka “Sukuma” na “Akabanga”.  

The Ben kandi aranitegura gusohora indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo na Otile Brown wo muri Kenya. Ni imwe mu mishinga iza isanganira indirimbo ze zikunzwe nka “Vazi”, “Ndaje”, “Naremeye” n’izindi.

Imyaka icyenda irashize The Ben abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahakoreye ibitaramo bitandukanye, yishimirwa. Yanataramiye i Kigali mu bitaramo bitandukanye yagiye atumirwamo ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ni umwe mu bahanzi nyarwanda babashije gukorera ibitaramo mu muhanga. Mu mwaka wa 2016 yamuritse Album yise “Ko Nahindutse” yakubiyeho indirimbo icumi nka “Urabaruta”, “Am in Love”, Nta Cyadutandukanye”, “She is Amazing n’izindi.

Ingofero ishushanyijeho 'Intare'


Imyenda ishushanyijeho 'Intare' n'iyanditseho 'Tiger B' izasohocyera rimwe ku Isoko




THE BEN AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'VAZI'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gbex gilbert4 years ago
    Wau wallah ibi byari bikenewe kbx twari tumaze imitsi BGY(bugoyi wood)iduha brand nziza cyane ndetse na kgl ibintu byiza cyane kuva hajeho na tiger B nikigaragaza ko tumaze guhumuka kbx this is good thing... God bless u.





Inyarwanda BACKGROUND