RFL
Kigali

The Ben yashyize hanze indirimbo nshya 'Fine Girl', imwe mu zo yakoreye muri Nigeria -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2018 7:17
14


Mu minsi ishize ni bwo byakunze kuvugwa ko umuhanzi The Ben yerekeje muri Nigeria gukorerayo zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye nshya ateganya kumurika muri Kamena 2019. Kuri ubu uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yashyize hanze indirimbo "Fine Girl" yakoreye muri Nigeria ikorwa n'umwe mu ba proeducers bakomeye muri Afrika.



Iyi ndirimbo nshya ya The Ben ije nyuma y'igihe adashyira hanze indirimbo nshya dore ko hari hamaze iminsi hajya hanze indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi cyane cyane abo hanze y'u Rwanda. The Ben yakunze gutangariza Inyarwanda.com ko yihugiyeho ari gutunganya Album ye nshya azamurikira mu gitaramo gikomeye agomba gukorera mu Rwanda muri Kamena 2019.

Iyi ndirimbo ye nshya yayikorewe n'umu producer wamamaye cyane muri Afurika kubera gukorera indirimbo benshi mu bahanzi b'ibyamamare barimo; Tecno Miles, Diamond, n'abandi benshi b'ibyamamare muri Nigeria by'umwihariko akaba azwi cyane nk'uwakoze indirimbo" Pana" y'umuhanzi Tecno yamamaye cyane ku Isi nzima.

The Ben

The Ben mu ndirimbo ye nshya 'Fine Girl'

Usibye uyu wakoze kuri iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ariko kandi  'Fine Girl' indirimbo nshya ya The Ben yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe akanatunanywa na Cedric wamamaye cyane mu Rwanda nka Cedru akaba asanzwe ari umwe mu banyarwanda b'abahanga mu gufata no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi.

REBA HANO INDIRIMBO 'FINE GIRL' YA THE BEN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Waouuuuw. Wakoze cyane The Ben. Twari tuyitegerezanyije amatsiko. Twari dukumbuye indirimbo yawe nshya. Thks
  • N Felix5 years ago
    waooo!! #theben indirimbo nziza kbx twari tuyitegereje twese abafans bawe thank u for that song we love u so much!!! @fine Girl yr body sw8t like bombo!!
  • Nda5 years ago
    sha nice vedeo kbx congs too u, our son.
  • ishimwe fabrice5 years ago
    muraho kompfite imano yokuririmba ariko ntakaba nyeneye uwanera inkunga nangomwabimpfashamo muraba mukuze pe!
  • Marie5 years ago
    mbega ikiririmbo cyiza
  • Marie5 years ago
    uyu muhungu ni umuhanga kweli. iyi ndirimbo irakubita biteye ubwoba.
  • mivumbi5 years ago
    iyindirimbo ninziza cyane duhe indi vuba
  • nshimiyimana janvier5 years ago
    musz frestation gusajye biranhimisha cyane iyonkubonye bakina indirimbo nsjye mbabwirako dushoboye kbs frestation mns tukurinyuma
  • Kwizera JP 5 years ago
    Abahanzi nyarwanda bashyiremo imbaraga
  • nkurikiyineza jmv5 years ago
    naduhereze turamukunda kbs
  • Dushime4 years ago
    The Ben ndamwemera kbs nakomerezah
  • christoppher from Rusiz4 years ago
    the ben urikutunezeza komeza,utugezeho ibyiza turagukurikiye 100%
  • Bikorimanakukirurumagmail.com3 years ago
    Ndabakunda
  • Bikorimana3 years ago
    Ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND