Mu 2023, The Ben yatangaje ko imikorere ye imutandukanya n’abandi bahanzi, kuko afata igihe cyo kwitondera ibikorwa bye, biri mu mpamvu zituma adakunda gushyira hanze indirimbo nk’uko abandi babikora. Ibi ariko bituma abafana n’abakunzi b’umuziki bamushyiraho igitutu ubudasiba.
Birashoboka
ko ibi ari byo bitumye abakunzi be bamaze imyaka itandatu bategereje Album
yabijeje yahurijeho abanyamuziki bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’abandi.
Muri 2017
ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu kiganiro na Radio 'TransAfrica Radio' ikorera
mu Mujyi wa Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana indirimbo
na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri 2018.
Muri icyo
kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania
ndetse ko bitegura gufata amashusho y'iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The Ben
yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka
itatu akoraho, ariko siko byagenze.
Muri 2021
kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yatangaje ko
yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n'indirimbo 50% zihimbaza Imana ndetse
n'izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n'ibihangange mu muziki.
Amwe mu mazina
yavugwaga ko ari kuri iyi Album ni Diamond, Joe Boy, Sauti Sol, Gyptian wo muri
Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo “Can’t get enough” ndetse
na Kolokolo”.
Indirimbo
yakoranye na Diamond ariyo "Why" yarasohots ndetse iri mu zakunzwe
cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itegeze ijya hanze.
Iby'iyi
album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko
yayiboneye izina "Black Tiger" asaba abakunzi be kumubwira uko
babyumva.
Kuva icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi album. The Ben yabwiye InyaRwanda ko yamaze kwanzura gushyira hanze iyi Album, ariko ko mu gihe itarajya hanze azakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.
Ati
"Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda
kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugirango abantu
bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari
muri uyu mwaka."
Iyi Album
yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020. The Ben yigeze kubwira Radio
Rwanda binyuze mu ‘Samedi de Tente’ ko urubuga rwa ‘iTunes’ rwatinze kwemeza
ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje
cy’uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.
Yagize ati
“Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02
Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu
kimwe cyatumye wenda binaba gutyo gushyira indirimbo kuri ‘iTunes’ bisa nka
‘application’. Ni ikintu wowe wohereza bakacyemeza kigashyirwaho mu gihe
runaka.”
Iyi Album
yatunganyirijwe muri Nigeria. Nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi avuga ko nta
muhanzi waho bakoranye indirimbo ahubwo ko hari ho indirimbo ‘Go Low’ yakoranye
n’itsinda ry’abanyamuziki bari mu ba mbere bakunzwe muri Kenya, Sauti Sol. Muri
iyi ndirimbo ‘Go Low’, bamwe mu bagize Sauti Sol baririmba mu Kinyarwanda
bavuga ku bwiza bw’umukobwa.
Uyu muhanzi
kandi anavuga ko yashyizeho indirimbo ‘Can’t Get Enough’ yakoranye
n’umunya-Kenya, Otile Brown. The Ben akomeza avuga ko gukorana indirimbo
n’umuhanzi bisaba ko bombi bunga ubumwe kurusha uko bahuzwa n’ubushabitsi.
Nubwo The
Ben atashyize hanze Album, ariko yagiye ashyira imbaraga mu gushyira hanze
indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi zirimo nka "This is love"
yakoranye na Rema Namakula, 'For real" yakoranye na Igor Mabano, "Go
low" yakoranye na Babo Ekeight n'izindi.
The Ben
yatangaje ko nta gisibya muri uyu mwaka azashyira hanze Album ye nshya
Imyaka
itandatu irashize, abantu bategereje Album The Ben avuga ko yahurijeho abahanzi
bakomeye
TANGA IGITECYEREZO