RFL
Kigali

The Ben yavuze ku mubano we na Zari n’inkomoko y'izina 'Tiger B'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2020 12:54
1


Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko umunyamideli w’umushabitsi Zari the Bosss Lady wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz badakundana nk’uko benshi babicyetse.



Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 yahuriyemo n’abandi bahanzi batumiwe mu gitaramo cya East African Party kiba kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2020 mu nyubako ya Kigali Arena guhera saa kumi z’umugoroba.

Muri Nzeri 2019 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya The Ben ari kumwe na Zari basangira icyo kunywa. Bombi bari mu buryohe bwaherekejwe n’indirimbo ‘Vazi’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora.

The Ben wandikiranye kuri telefoni na Zari igihe kinini, yavuze ko Zari ari inshuti ye yiyongera ku zindi asanzwe afite muri Uganda aho yakoreye imishinga itandukanye iri mu murongo w’urugendo rwe rw’umuziki.

Yavuze ko urukundo rwacyetswe hagati y’abo atari ukuri ahubwo byasembuwe n’amashusho y’abo ahishura umunezero udasanzwe waranze umunsi bahuriyeho.

Ati “Zari ni inshuti isanzwe. Ibyo nagiye numva ntaho bihuriye n’ukuri. Ni inshuti isanzwe.”

Umuhanzi The Ben yavuze ko nta mubano wihariye afitanye na Zari urenze kuba ari inshuti isanzwe

Mu bihe bitandukanye amafoto n’amashusho The Ben asakaza ku mbuga nkoranyambaga akoresha ayaherekesha izina ‘Tiger B’ rimwe na rimwe agashyiraho igishushanyo cy’ ‘igisamagwe’.

Ni izina rimaze gufata ndetse benshi mu nshuti ze bamaze kurimenya ku buryo iyo bamwandikiye barenzaho Tiger B.

Byarenze izina ahubwo yanashoye imari mu gukora imyenda n’ingofero byanditseho iri zina ndetse imwe yageze ku isoko no mu kiganiro n’itangazamakuru yari yambaye umupira w’ibara ry’umuhondo wanditseho ‘Tiger B’.

Yavuze ko yiga i Gahini mu mashuri yisumbuye yigeze kwambara umupira wanditseho ‘Tiger’ abanyeshuri bahera ubwo bamwita iryo zina.

Ngo akuze yumvise ari byiza kongeraho inyuguti ya ‘B’ ihagarariye izina ‘Ben’ aryiyita kuva ubwo.

The Ben ati “Izina rero ‘Tiger B’ narikuye aho nigaga mu mashuri yisumbuye. Bakundaga kunyita ‘Tiger’ ntigeze kwambara umupira cyera wanditseho ‘Tiger’ kuva ubwo banyita ‘Tiger’ ndigenderaho.”

Yungamo ati “Nyuma nsanga kwitwa Tiger gusa nta busobanuro byaba bifite nongeraho ‘B’ ihagarariye izina ‘Ben’”

Yavuze ko imwe mu myambaro yakozwe hari abatangiye kuyigura ariko ko bari gutunganya urubuga ruzajya rucururizwaho iyi myambaro.

The Ben agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Vazi’, ‘Ndaje’, ‘Naremeye’, ‘Habibi’ n’izindi zaguye igikundiro cye.

Ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze kuba mpuzamahanga, aherutse kuririmba mu Iserukiramuco rya ‘One Fest’ ryabereye mu Mujyi wa Dubai.

Uyu muhanzi yavuze we n'ikipe bari gukorana batangiye gutunganya urubuga ruzagurishirizwaho imyambaro yanditseho 'Tiger B na The Ben'

INTEBE THE BEN YAKIRIYEMO ZARI I CHICAGO YIFASHISHIJWE MU MASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'VAZI'

">

VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIZIMANA patrique4 years ago
    Nitwa Patrique Umva ndabakunda cyane ndabakunda byasaze pee





Inyarwanda BACKGROUND