RFL
Kigali

The Ben yeruye ko atagitaramiye muri Uganda mu mpera z'uyu mwaka nk'uko byari byitezwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/12/2018 9:58
2


Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntakitabiriye igitaramo kiswe ’30 Billion’ yari afite I Kampala muri Uganda mu mpera z'uyu mwaka nkuko nawe ubwe yabyitangarije mu butumwa yageneye abakunzi b'umuziki we babarizwa muri Uganda.Iki gitaramo The Ben yari kuzagihuriramo n’ Umunya Nijeriya Davido.



The Ben waririmbye indirimbo nyinshi kandi zakunzwe, kuri ubu afite indirimbo yageze henshi muri Afurika yise Thank you. Yagombaga kuririmbira kuri hoteli yitwa Pearl Hotel muri Kampala tariki 31 Ukuboza 2018, icyakora bitunguranye mu minsi ishize byatangiye kuvugwa ko atakigiye muri iki gitaramo icyakora impamvu yo ntiyatangazwa.

Ibi ni nako byagenze ubwo The Ben yandikaga ubutumwa kuri Instagram ye yisegura ku bakunzi be baba muri Uganda abamenyesha ko atakitabiriye iki gitaramo. N'ubundi yirinze kugaruka ku mpamvu zateye isubikwa ryo kuririmba muri Uganda.  The Ben yagize ati "Bantu banjye b’i Kampala, mu rugo hanjye ha kabiri. Ntabwo bikinkundiye kurangizanya uyu mwaka namwe mwese nk’uko byari biteganyijwe."

The ben

The Ben yari yitezwe muri Uganda

The Ben yakomeje avuga ko agiye gushaka uko ibintu byajya ku murongo ariko kandi atangaza ko azashimishwa bikomeye no kubona andi mahirwe yo gutaramira i Kampala muri Uganda. The Ben afite indirimbo zikunzwe muri Uganda nka ’Binkorera’ yakoranye na Sheebah bari kuzahurira ku rubyiniro ndetse n’iyitwa ’No You No Life’ yakoranye n’itsinda rya B2C. ariko kandi afite indirimbo nshya yise 'Fine Girl' iri muzigezweho cyane mu Rwanda.

REBA HANO 'FINE GIRL' INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gatabazi nado5 years ago
    ndumvabidakenewekoyagihagariks
  • Claire5 years ago
    Oh nta kundi ubwo bihangane. Imana igufashe mu bindi urimo





Inyarwanda BACKGROUND