RFL
Kigali

The Legends bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Winner of love’ yigisha abantu kubagarira urukundo-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/06/2019 19:15
0


The Legends igizwe na Dr Scientific na King The Winner yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Winner of love’ ibumbatiye ubutumwa bwigisha abantu kubagarira urukundo. Aba basore baboneyeho no gutanga impanuro ku bashakanye, abakundana, abari kurambagiza n’abandi babiteganya.



Sibomana Jean Bosco uzwi mu muziki nka Dr Scientific yasobanuriye INYARWANDA ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabo nshya bise ‘Winner of love’ ari ukwigisha abantu kubagarira urukundo. Yagize ati “Iyi ndirimbo Winner of love, irimo ubutumwa bwo kubagarira urukundo uko rukwiye, bikaba bisaba kwizerana no kubwizanya ukuri. Nta guparika ni uguhozaho usigasira kugira ngo urambane n’uwo ukunda.”


Dr Scientific umuyobozi w'itsinda The Legends

Mu kiganiro twagiranye na Dr Scientific umwe mu bagize iri tsinda, yakomeje agira ati “Icyo dusaba urubyiruko n’abubatse ingo nk'itsinda The legends, rigizwe na Dr Scientific na King The Winner, ni ukwihanganirana mu rugendo rw'urukundo hagati y'abashaka kurushinga n’abarushinze. Icyo dubasaba urubyiruko ni ugushishoza bakarambagiza neza bagahitamo neza. Icyo dusaba abashakanye ni ukuba intangarugero bakirinda guhemukirana, bagakomeza urugendo bakazusa ikivi batangiranye bombi.“


Dr Scientific mu mashusho y'indirimbo 'Winner of love'

Dr Scientific yashimiye byimazeyo abanyarwanda bakunda umuziki wa The Legends. Ati “Turashimira abanyarwanda bakomeje kandi kudushyigikira mu bihangano byacu hamwe n’ikinyamakuru Inyarwanda uburyo mudushyigikira. Murakoze cyane muryoherwe n’indirimbo yacu ‘Winner of love’ishatse kuvuga ngo niba ushaka kuba umutsinzi mu rukundo ngwino urebe urukundo rw’ukuri nkwihera. Nabonye miliyoni y’abakobwa ariko wowe ngwino nkwihere urukundo nyakuri.”


King The Winner mu mashusho y'indirimbo 'Winner of love'

The Legends mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Winner of love'

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WINNER OF LOVE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND