RFL
Kigali

Tidjala Kabendera wiyunze ku itsinda ry’abagiraneza basura abarwayi barembeye mu ngo yasutse amarira yumvise inkuru y’uwo basuye-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2019 11:25
2


Tidjala Kabendera umunyamakuru wa RBA uri mu bakunzwe cyane binyuze mu biganiro binyuranye akora muri iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, yiyunze ku itsinda ry’abagiraneza basura abarwayi barembeye mu ngo. Nyuma yo gusura mu rugo uwitwa Maman David, uyu munyamakuru yasutse amarira ku bw’inkuru y’uyu mubyeyi.



Uyu muryango w’abagiraneza witwa ‘Islamique Action for Development’, aba bakaba basura abarwayi barembeye mu rugo mu rwego rwo kubunganira mu buzima bwa buri munsi ndetse no kubaganiriza cyane ko abenshi muri aba barwayi baba bakeneye icyizere. Hakizimana umuyobozi w’uyu muryango mu kiganiro yahaye Inyarwanda yadutangarije ko uyu muryango ugizwe n'abantu 20 bafasha cyane abarwayi baba barembeye mu rugo.

Nk'uko yabidutangarije ko uyu muryango bawushinze mu rwego rwo gufasha abarwayi kutiheba bakabaremamo icyizere. Uyu mugabo twahuriye mu rugo rw’umubyeyi bakunze kwita Maman David ufite abana bane barimo babiri biga mu mashuri yisumbuye, uyu akaba yarandujwe HIV virus itera SIDA n’umugabo we utarigeze amumenyesha ko yamwanduje we akinywera imiti atamenyesheje umugore nyuma yo kumera nabi uyu mugabo akaba yarahise amutana nabana.

Muri aba bana bane umwe muri bo nawe yaranduye icyakora batatu ni bazima. Inkuru y’ubuzima bw’uyu mubyeyi n’abana be yakoze ku mutima Tidjala Kabendera wasutse amarira mu itsinda ry’aba bari basuye uyu mubyeyi watangiye gufata imiti cyane ko ufashe imiti neza ataremba cyangwa ngo wicwe n’iyi ndwara, gusa uyu mubyeyi we yagize ikibazo cyo gutangira gufata imiti atinze, gusa urebye ku mubiri atangiye kugarura imbaraga.

Tidjala Kabendera

Tidjala Kabendera yiyunze n'uyu muryango wasuye umubyeyi i Nyamirambo...

Tidjala yatumiwe muri iri tsinda nk’umwe mu bantu b’ibyamamare imwe mu nzira abagize iri tsinda basanga yabafasha gukusanya inkunga yo gufasha aba barwayi cyane ko basura benshi. Abagize uyu muryango bakanguriye abantu banyuranye b’ibyamamare kuba babiyungaho bagafasha abababaye cyane ko bo n'iyo ntacyo batanga ariko byibuza amazina yabo azwi arema icyizere mu murwayi dore ko umurwayi aba akeneye byinshi byiganjemo ibimuremamo icyizere.

Ushaka kwiyunga kuri iri tsinda hatanzwe nimero yahamagara mu rwego rwo kugira ngo buri cyumweru uko bagiye gusura abarwayi byibuza ibyo babashyira byiyongere. Ushaka kwiyunga kuri iri tsinda yakwifashisha nimero 0788573774 cyangwa akabaza Tidjala Kabendera ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TIDJALA KABENDERA KIMWE NABAMWE MU BAGIZE ITSINDA RYABA BAGIRANEZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbonabucya Pierre Claver 5 years ago
    Uyumuryango w'abagiraneza, ukora ibikorwa by'indashyikirwa byinshi, ukwiye guterwa inkunga n'abantu b'ingeri zose bityo ibikorwa byabo bikagera kuli benshi babikeneye. turashima RBA kuba yarabasuye.
  • ahahaha5 years ago
    Iyaba abantu benshi bagiraga UMUTIMA UKUNDA MUGENZI WAWE nk'uwabagize uyu muryango kisilamu (AL AMAL/IKIZERE),BYAGANURA CYANE ibibazo by'ubukene karande no gucanganyicirwa biranga bagenzi bacu b'abanyarwanda batari bake. ●VIVE TIDJALA n'aba stars bose bafite umutima wo gufasha. ●VIVE INYARWANDA kumusanzu muhaye abatishoboye ●VIVE AL AMAL yiyemeje kugwa inyuma y'abatishoboye





Inyarwanda BACKGROUND