RFL
Kigali

Tidjara yabeshyuje ibyatangajwe ko afitanye isano y’amaraso na Eric Kabendera wafashwe na Polisi ya Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2019 10:18
0


Umugabo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, Lemutuz_Super Brand yanditse avuga ku munyamakuru Eric Kabendera uri mu maboko ya Polisi ya Tanzania abazwa ku bwenegihugu bwe, yongeraho ‘bikekwa’ ko afitanye isano y’amaraso n’umunyamakuru Tidjara Kabendera.



Yanditse ku rukuta rwa Instagram avuga ko umunyamakuru Eric Kabendera yafashwe na Polisi yo mu Mujyi wa Dar es Salama nyuma y'uko yahamagajwe n'urwego rw'iperereza kubijyanye n'ubwenegihugu bwe ariko ntiyitaba. Avuga ko Polisi yamushakishije imuta muri yombi.

Akomeza avuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Eric Kabendera atari umunya-Tanzania. Ubutumwa bwe yabuherekeresheje ifoto ihuje y’umunyamakuru Tidjara Kabendera w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na Eric Kabendera uri mu maboko ya Polisi akorwaho iperereza ku bwenegihugu bwe.

Yabwiye abamukurikira kuri instagram bagera ku bihumbi 664 ko ‘bikekwa’ Eric Kabendera umunyamakuru wo muri Tanzania ari umuvandimwe w’amaraso wa Tidjara Kabendera, Umunyamakuru uzwi cyane kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda.

Yongeraho ko hari amakuru avuga ko Eric Kabendera akomoka mu Muryango wa Kabendera Shinani [Umubyeyi wa Tidjara Kabendera] wari Umunyamakuru ukomeye kuri Radio Rwanda mu 1994 wanakoreye DW, BBC na VOA.

Yanavuze ko Kabendera Shinani yanaketsweho uruhare muri Jenoside yakoreye abatutsi ndetse ngo yiroshye mu mazi mu Ntara y’Akagera nyuma yo kumva ko ashakishwa n’Urukiko mpanabyaha rwa Arusha.

Tidjara Kabendera yatangarije INYARWANDA ko ‘Kabendera’ ari izina ryo muri Tanzania ryakitwa buri wese nk’uko umunyarwanda yakita umwana we Kayitare, Nsengiyumva…’ Ati “Kabendera ni izina ry’iri-Tanzania ryakitwa buri wese nk’uko umunyarwanda yitwa Kayitare cyangwa akitwa Nsengiyumva. 

Ntabwo ba ‘Kabendera’ bose ari ba-Shinani niko nanjye nabyanditsemo kandi. Shinani Kabendera ari ukwe na Eric Kabendera ari ukwe. Ni imiryango ibiri itandukanye.

Yavuze ko kuva umunyamakuru Eric Kabendera yatabwa muri yombi yahamagawe kuri telefoni n’abantu barenga ibihumbi icumi barimo abo mu bihugu by’amahanga, ku mpamvu nawe atazi neza.

Ati “Njye ntabwo nakumva umuntu witwa Nsengiyumva ngo mpite n’umva ko ava inda imwe na Igisupusupu. Wenda impamvu yabiteye n’uko Kabendera ari izina rizwi cyane kuva cyera…nta kindi njye narenzaho.


Umunyamakuru Super Brand yanditse avuga ko Tidjara afitanye isano y'amaraso na Eric Kabendera

Mu butumwa bwe Tidjara Kabendera yanyujije ku rukuta rwa instagram, yavuze ko ari umwana wa kabiri mu Muryango wa Shinani Kabendera.

Asobanura ko Eric Kabendera wafashwe na Polisi ya Tanzania atari umuvandimwe we nk’uko byavuzwe ahubwo ko bahuriye ku izina rya “Kabendera’.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Se, yavuze ko yiteguye gutanga ibimenyetso byose asaba umunyamakuru Super Brand kureka gukomeza gukwiza ibihuha.

Yagize ati “Papa ntabwo yashakishijwe n'urukiko nk’uko ubivuga wowe niba uri mu iperereza komeza uperereze neza ubaze n'inzego za Leta nibishobaka nanjye nzatanga ‘fact’ ku rupfu rwa Papa ariko ntukomeze kuvuga ibinyoma byawe plz.”

Eric Kabendera ni umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye yandika ku binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye nka  'The Guardian' cyo mu Bwongereza.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, avuga ko bamutaye muri yombi bagira ngo bakore iperereza ku bwenegihugu bwe, bakeka ko ari umunyamahanga.

Umubyeyi we, Verdiana Mujwahuzi w'imyaka 80 y’amavuko yabwiye The Citizen yo muri Tanzania, ko umwana we yamubyariye muri Tanzania, asaba Polisi kuvuga impamvu nyayo y'ifungwa ry'umwana we.

Yagize ati: "Kabendera ni umwana wanjye, namubyariye hano muri Tanzania nawe ntiyigeze ashidikanya aho akomoka, polisi nivuge impamvu y'ukuri itumye afungwa".

BBC ivuga ko Eric Kabendera yafashwe ku wa Mbere w’icyumweru twasoje afatiwe mu Mujyi wa Dar es Salaam n’abantu batandatu.  Ababibonye bavuga ko yahise yamburwa telefoni ye n’iy’umugore we.

Tidjara Kabendera yabeshyuje ibyatangajwe ko afitanye isano y'amaraso na Eric Kabendera wafashwe na Polisi ya Tanzania


Umunyamakuru Eric Kabendera afunzwe na Polisi ya Tanzania acyekwaho kuba ari umunyamahanga

Nyina wa Eric Kabendera avuga ko umwana we ari umunya-Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND