RFL
Kigali

Tiwa Savage wasinye muri Universal Music yavuze urukundo yeretswe atwite akiri muri Marvin Records

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2019 8:36
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Tiwatope Savage [Tiwa Savage], yavuye mu inzu ikomeye mu muziki Marvin Record yari amazemo imyaka irindwi agirana amasezerano y’imikoranire n’inzu ikomeye ku isi mu muziki, Universal Music Group(UMG) yamenyekanishije birushijeho benshi mu bahanzi b’amazina azwi.



Tiwa Savage watwaye ibihembo bikomeye mu muziki ari mu bahanzikazi bagezweho muri iyi minsi, azwi mu ndirimbo “One”, “All Over” n’izindi.

Yamaze gushyira umukono ku masezerano na Universal Music Group (UMG), yagize uburenganzira ku bihangano bye mu bijyanye no kubibyaza umusaruro no kubisakaza ahantu hatandukanye.

Kuri uyu wa 02 Gicurasi 2019, Don Jazzy Umuyobozi akaba na nyiri Marvin Record yanditse ubutumwa bugaragaza ko yishimiye intambwe Tiwa Savage ateye mu buzima bwe.

Avuga ko mu gihe cy’imyaka 7 bakoze uko bashoboye mu gufasha uyu muhanzikazi kugeza kure umuziki we kandi bishimira imikoranire bagize. 

Avuga ko Tiwa Savage ari muri Marvin yababereye inshuti, umuvandimwe na mushiki wabo. Yagize ati “ Twebwe nka Marvin turashaka gushima bikomeye Tiwa Savage yatubereye umugisha kuri twe, inshuti na mushiki wacu. Twakoranye urugendo rw’agatangaza turi kumwe kandi dutewe ishema n’ibyo twagezeho turi kumwe.”

Yavuze ko isi izabona byinshi muri Tiwa Savage bamuziho. Yongeraho ko yari umukobwa rukumbi muri Marvin kandi ko umwanya we uzahoraho kuburyo bataratekereza no kumusimbuza.

Ati “Turagukunda bivuye ku ndiba y’umutima y’umutima wacu turasenga dusaba Imana ikomeze guha umugisha intambwe zawe.”

Tiwa Savage yavuze ko ubwo yari atwite yeretswe urukundo rukomeye.

Tiwa Savage yatangaje ko ubwo yari atwite (yibarutse umwana w'umuhungu mu 2015) yahangayitse atinya kubibwira ubuyobozi bwa Marvin ahitamo kubivuga bari ku kibuga cy’indege berekeza mu gitaramo.

Yatunguwe no gusanga bari basanzwe bazi ko atwite ndetse baratangiye gutekereza uko bazakora kugira ngo izina rye rikomeze kuvugwa.  

Yavuze ko yakoze alubumu atwite rimwe na rimwe agasinzirira muri studio ariko ikipe yose ya Marvin ikamuguma hafi kugeza abyutse ubundi agakomeza kuririmba.

Ngo nta kintu na kimwe Marvin Record yumvise kibi kuri Tiwa Savage cyari gutuma bamukuraho amaboko.

Yasabye ko ‘ubushuti bwabo bwakomeza kuramba. Ati “Munsezeranye ko ubushuti bwacu buzaramba". Wambere intwari y’agatangaza Don Doro Bucci. Imyaka 7 y’ibikorwa bifatika irashize. Ndabakunda kandi nzakora mbakunda,”  

Indirimbo n’ibindi bijyanye n’umuziki azakora UMG izabigeza mu bihugu bigera kuri 60 isanzwe ikoreramo ku isi yose.

Tiwa Savage niwe muhanzikazi wenyine wo muri Afurika wegukanye igihembo cya MTV Europe Music Awards yatsindiye mu cyiciro The Best African act category.

Tiwa Savage yavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Yabanje kuririmba afasha abahanzi (backup singer) barimo Mary J.Blige na George Michael witabye Imana. Yaje kwiga umuziki mu ishuri Belklee College of Music, ku nkunga. 

Don Jazzy yavuze ko bakoze uko bashoboye mu myaka 7 bateza imbere umuziki wa Tiwa Savage.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Savage yavuze ko ‘intego ye ari ugutuma Africa igira ishema’. Ati “ Ndishimiye cyane muri uyu mwanya. Ndashimira byimazeyo umuyobozi wa UMG, Bwana Luciana Grainge ndetse n’umuryango mugari wa UMG ninjiyemo bumvise inzozi zanjye.”

Yavuze ko yiteguye gukorana neza na bo asanze no gukandagira agahamya mu rugendo rushya rw’ubuzima atangiye, yabishimangiye agira ati “Nditeguye kurusha uko nari meze”. 

Adam Granite, Ushinzwe iyaguka ry’amasoko muri UMG, yatangaje ko biteguye gukorana na Tiwa Savage kugeza kure ibihangano bye ku  isi yose.

Yongeyeho ko Tiwa ari umuhanzikazi mwiza muri Afurika, ufite ibikorwa bikomeye yagezeho, ufite umubare munini w’abamukurikira kandi afite intego mu byo akora. Ngo ni yo mpamvu UMG yifuje gufatanya nawe mu kugera ku nzozi ze.

CNN ivuga Tiwa Savage atari we muhanzi wo muri Afurika ugiranye amasezerano na UMG ifite icyiciro mu Mujyi wa Los Angeles kuko yagabye amashami mu Burengerazuba n’Uburasirazuba bwa Afurika igirana amasezerano n’abanyamuziki bagezweho barimo umuhanzi ubifatanya no kuvungavanga umuziki, Dj Arafa, umunya-Nigeria,Tekno. 

Umwaka ushize, UMG yafunguye amashami muri Cote d’Ivoire na Nigeria. Ikorana bya hafi n’urubuga rucururizwaho umuziki, Boomplay rwo muri Afurika byatumye igera mu bihugu 10 byo muri Afurika aho Boomplay ikoreshwa n’abarenga miliyoni 5.6 ku munsi.

Soma: Marvin Records ya Don Jazzy igiye kunyuzwamo akayabo mu guteza imbere umuziki wa Afrobeats ku isi

Don Jazzy yashimye ko uko Marvin Records yakoranye na Tiwa Savage.

Tiwa Savage yasinye muir Universal Music Group.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND